#Kwibuka30: Perezida wa Czech ategerejwe mu Rwanda

Perezida wa Repubulika ya Czech, General Peter Pavel, ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Mata 2024.

Biteganyijwe ko aza kugirana ibiganiro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame nk’uko byemejwe na Perezidansi ya Czech.

Uyu mukuru w’Igihugu araganira kandi n’abo mu gihugu cye bakorera imirimo itandukanye mu Rwanda.

Perezida Gen Pavel aje mu Rwanda kwifatanya n’Abanyarwanda n’Isi muri rusange, Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu bandi bayobozi bazitabira uyu muhango uzaba tariki ya 7 Mata 2024, harimo Bill Clinton wayoboye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa nawe azahagararira Perezida Emmanuel Macron, n’abandi bayobozi bakomeye bategerejwe mu Rwanda.

Uyu muhango uzanitabirwa n’Abanyarwanda n’abanyamahanga batandukanye barimo abayobozi cyangwa abahoze ari abayobozi mu bihugu n’imiryango itandukanye.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW