#Kwibuka30: Urugendo rwo kwibuka rugiye kongera kuba

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, bagiye gukora urugendo rwo Kwibuka, nyuma y’imyaka ine uru rugendo rudakorwa kubera icyorezo cya Covid-19 cyari cyarashegeshe abatuye Isi.

Buri mwaka tariki ya 7 Mata ni umunsi Abanyarwanda n’inshuti zabo batangira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kuri uyu munsi kandi hakorwa urugendo rwo kwibuka . Rugiye kongera gukorwa rwitabirwa n’abantu batarenze 3000.

Biteganyijwe ko ku wa 7 Mata 2024, guhera ku isaha ya saa munani z’amanywa (14H00), ruzatangirira ku nyubako y’Inteko Ishingamategeko iri Kimihurura, rusoreze ku nyubako ya BK Arena, aho bazakomereza ijoro ryo Kwibuka.

Uru rugendo rwateguwe n’itsinda ry’urubyiruko rwishyize hamwe rwitwa Peace and Love Proclaimers “PLP” rwiyemeje gutsura no kwamamaza Amahoro n’Urukundo ku Isi hose.

Iri tsinda ryashinze imizi mu mwaka 2009, rivukira mu bigo by’amashuri yisumbuye yo muri Kigali arimo: Green Hills, APE Rugunga, LDK n’ibindi.

Perezida w’uyu muryango Peace and Love Proclaimers ‘PLP’, Israel Nuru Mupenzi, yatangaje ko  nubwo uru rugendo rwagarutse, habayeho impinduka nke.

Ati “ Ubusanzwe iki gikorwa cyaberaga kuri sitade Amahoro, kitabirwa n’abagera 25000 ariko uvu ni kuri BK Arena , kitabirwe n’abantu 3000.”

Mupenzi asobanura ko impamvu umubare w’abitabira wagabanutse ari uko  kwandika abitabira byarangiye kandi muri iki gikorwa hitezwemo abanyacyubahiro batandukanye barimo Abadiporomate n’inshuti z’u Rwanda, batumiwe muri iki gikorwa.

Urugendo rwo Kwibuka rwatangiye muri 2009 , rutangijwe n’urubyiruko rrwibumbiye muri PLP

- Advertisement -

UMUSEKE.RW