M23 ikomeje kwakira abari inkoramutima za Tshisekedi

MUKWAYA OLIVIER MUKWAYA OLIVIER
AFC ya Nangaa ikomeje kubona abayoboke

AFC/M23 ya Corneille Nangaa, yakiriye Ange Kalonji wari uhagarariye ishyaka rya Felix Tshisekedi, UDPS muri Diaspora, akaba yagaragaye i Rutshuru mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira demukarasi ya Congo.

Umuvugizi wa AFC/M23, mu bya politike, Lawrence Kanyuka, yavuze ko abayobozi bakuru bo mu ishyaka rya UDPS hamwe n’abandi Banyekongo bavuye mu bihugu byo hanze ya Afrika binjiye muri Alliance Fleuve Congo.

Yagize ati “Turi i Rutshuru hamwe n’abayobozi bakuru bari bakomeye muri UDPS ndetse n’abandi Banyekongo bavuye muri diaspora binjiye muri Alliance Fleuve Congo.”

Amakuru avuga ko muri abo bazanye na Angel Kalonji bavuye Canada, Amerika no mu bihugu by’iburayi.

Ibyo bibaye mu gihe ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 14 Mata 2024, umuryango w’ubumwe bw’Uburayi washyize inyandiko hanze usaba ubutegetsi bwa Kinshasa kuganira n’umutwe w’inyeshyamba za M23.

Muri izo nyandiko z’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi zivuga ko ibiganiro hagati y’ubutegetsi bwa Kinshasa na M23 ari byo bizatuma umutekano ugaruka mu burasirazuba bwa RDC.

Ibi biri mu byifuzo ubumwe bw’uburayi butahwemye gushyira imbere kuva, aho mu minsi ishize bavuze ko igisubizo cya gisirikare leta ya Kinshasa ishyira imbere kitacyemura amakimbirane y’intambara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

OLIVIER MUKWAYA/ UMUSEKE.RW