Abagizi ba nabi bakomerekeje bikabije umugabo n’umugore we barangije basahura ibiri mu nzu, ni ubugizi bwa nabi bwabereye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Gifumba Umurenge wa Nyamabuye.
Bamwe mu batuye uyu Mudugudu bageze ahabereye ubu bugizi bwa nabi, bavuga ko abagizi ba nabi basahuye ibyari muri urwo rugo.
Bavuga ko Habumuremyi Théoneste w’imyaka 42 n’umugore we Uwamahoro Josianne w’Imyaka 30 y’amavuko batemwe.
Umwe mu batabaye uyu Muryango avuga ko abo bagizi ba nabi binjiye kwa Habumuremyi Théoneste saa munani zijoro, babasanga mu cyumba batangira kubatema.
Yagize ati “Umugabo bamutemye mu mutwe n’amaboko mu buryo bukomeye, bongera gukomeretsa n’umugore we.”
Uyu muturage avuga ko batabaye basanga abo bagizi ba nabi bagiye.
Ati “Amakuru twahawe avuga ko batwaye ibikoresho byo mu rugo n’ibihumbi magana atatu y’uRwanda.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude yabwiye UMUSEKE ko bamenye ayo makuru bihutira kujyayo basanga abo baturage bakomeretse ndetse basahura matela n’ibindi bikoresho byo mu rugo.
Ati “Barangije kubakomeretsa binjira mu cyumba cy’abashyitsi batwara ibiryamirwa n’ibindi bikoresho by’ingirakamaro byo mu nzu.”
- Advertisement -
Gitifu yavuze ko umugore yagize ubwoba afata agakapu ke abaha ibyari birimo byose, ariko bari bamaze kubakomeretsa.
Avuga ko bamaze gufata abagabo 4 bakekwaho ubu bugizi bwa nabi bakaba bagiye kubashyikiriza Urwego rw’Ubugenzacyaha, Sitasiyo ya Nyamabuye.
Habumuremyi Théoneste yajyanywe mu Bitaro bya Kabgayi, kugira ngo yitabweho naho umugore we akaba ari mu rugo kuko bamutemye mu gahanga baramupfuka.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga