Muhanga: Hagaragajwe urutonde rw’abategetsi bicishije Abatutsi batagira ingano

Mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abatanze Ubuhamya bavuze urutonde rw’abari abategetsi mbere no muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, basaritswe n’Ingengabitekerezo ya Jenoside barimo abahakomoka ndetse n’abahashatse bicishije umubare munini w’abatutsi.

Mu bavuzwe muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata yo mu 1994, harimo Uwari Perezida wa Repubulika ya mbere Mbonyumutwa Dominique, uwari Minisitiri w’Urubyiruko Mbonimana Callixte, Bagosora Théoneste, Mugesera Léon ndetse n’umukwe we Kamali Isaac.

Perezida w’Umuryango Uharanira Inyungu z’abarokotse Jenoside(IBUKA) mu Murenge wa Kiyumba, Ruzindana Germain yabwiye UMUSEKE ko Mbonyumutwa Dominique yaje gutura mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Ruhina mu cyahoze ari Komini Nyabikenke avuye mu Byimana ahitwa i Bukomero kuko aho ariho yakomokaga mbere yuko aza gutura muri aka gace.

Ruzindana avuga ko icyo gihe yasubiye mu Byimana ari Umuyobozi w’Ishyaka rya MDR PARMEHUTU ahangana n’insoresore z’abatutsi zaturukaga mu Ishyaka rya RUNAR ryari rishamikiye ku Mwami.

Ati “Abo basore bamukubise urushyi maze benewabo bica Umututsi wa mbere muri aka gace ubu ni mu Murenge wa Rongi icyo gihe byari mu mwaka wa 1959 abandi baratwikirwa.”

Ruzindana avuga ko igerageza rya Jenoside ryahise ritangira abatutsi benshi bahungira mu bihugu bitandukanye byo muri aka Karere.

Yavuze ko iryo gerageza rya Jenoside ryashyizwe mu bikorwa 1994 ubwo uwitwa Mbonimana Callixte wari Minisitiri w’Urubyiruko icyo gihe yakoresheje inama i Nyabikenke abwira abahutu ko uzica umubare munini w’abatutsi azahembwa.

Ati “Abatutsi benshi babaroshye mu mugezi wa Nyabarongo, ubu hari abajya kwibukira Uganda bagashyira indabo muri Victoria.”

Ruzindana yavuze ko usibye abo bategetsi babiri hiyongeraho Mugesera Léon washatse i Nyabikenke akaba yari Perezida wa MRND ku Gisenyi, na Bagosora Théoneste wahoze ari Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ingabo nawe akaba yari ashatse i Nyabikenke.

- Advertisement -

Ati “Bose bazaga gusura kwa ba Sebukwe bahagera bagakangurira abahutu kwica bagenzi babo bo mu bwoko bw’abatutsi icyo gihe.”

Kuri uru rutonde hari kandi n’umukwe wa Mugesera Léon witwa Kamali Isaac wari Umukozi wa Minisiteri y’abakozi ba Leta na Brigadier wa Komini Nyabikenke Laurent Habumuremyi abo bose ku Italiki zitandukanye bicishije abatutsi benshi abandi barohwa muri Nyabarongo.

Perezida wungirije w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Nshimiye Gilbert watanze ikiganiro nawe yagarutse kuri ayo mazina y’abategetsi bagize uruhare runini muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Ati “Ingengabitekerezo yabo bayikwirakwije mu bakinnyi b’umupira w’amaguru ndetse no mu Bihayimana bica abo bakinanaga n’abo baririmbanaga babita abanzi.”

Nshimiye avuga ko mbere yo kwica abatutsi babatondeshaga imirongo bababoshye bakabaroha muri Nyabarongo bahambiriye.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko iyo hatabaho ingabo zahoze ari iza RPA n’Umugaba Mukuru wabo, ngo bahagarike Jenoside, abavutse nyuma ya Jenoside bari kujya babaza uko umututsi yasaga kuko hatari kurokoka n’umwe.

Ati “Ndashimira abarokotse Jenoside kuko bakomeje kwiyubaka baharanira kubaho kandi bakabaho neza mu bumwe n’ubudaheranwa.”

Muri uyu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi, hashyinguwe mu Cyubahiro umubiri w’Umubyeyi witwaga Mukagihana Patricia wari waratawe mu cyobo muri Jenoside.

Hanenzwe bikomeye abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi


Uyu muhango wo kwibuka wanitabiriwe na bamwe mu Bayobozi batandukanye

Abo mu Muryango we bavuze ko gushyingura Umubyeyi wabo bibaruhura Umutima

Muri iki gikorwa cyo Kwibuka hashyinguwe mu Cyubahiro Umibiri w’Umubyeyi witwaga Mukagihana Patricia
Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Kiyumba Ruzindana Germain

MUHIZI ELISÉE 

UMUSEKE.RW i Muhanga.