Musanze: Bihanangirijwe kurema amatsinda asenya ubumwe bw’Abanyarwanda 

Abaturage bo mu Karere ka Musanze bibukijwe ko Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atari umwanya wo kurema amatsinda asenya Ubumwe bw’Abanyarwanda, ahubwo ko ari igihe cyo gukomeza guharanira kwiyubaka, birinda ko amateka mabi yahekuye u Rwanda atazagaruka.

Byagarutsweho kuri uyu wa 7 Mata 2024, ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ni igikorwa cyabanjirijwe no gucana urumuri rw’icyizere no gushyira indabo ku Rwibutso rw’Akarere ka Musanze ahahoze court d’ appel, bakomereza ku Rwibutso rwa Busogo naho hashyirwa indabo hakomereza ibiganiro.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi banenga ubunyamaswa bwagizwe na bamwe mu banze guhisha Abatutsi bahigwaga, ahubwo bakarebera ubwicanyi bakorerwaga.

Abo baturage biyemeje guhangana n’uko ayo mateka atazongera kubaho ahubwo bagomba gusigasira ibyo bagezeho birimo no kudasenya Ubumwe bwabo.

Uwimana Jeaninne yagize ati ” Hari abagize umutima wa kinyamaswa barebera ubwo bicaga urw’agashinyaguro Abatutsi bazira ubusa, ariko twe nk’urubyiruko twigobotoye ayo mateka ahubwo turajwe ishinga no gusigasira Ubumwe bw’abanyarwanda twirinda ko amateka nk’aya yazasubira, twamagana n’ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Visi Perezida wa Ibuka mu Karere ka Musanze Fidel Karemanzira, avuga ko kimwe mu byatije umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi muri Musanze by’umwihariko mu Murenge wa Busogo ahahoze ari Komini Mukingo ari akazu kahabaga, asaba Abanyarwanda kunga Ubumwe birinda icyagarura amacakubiri.

Yagize ati ” Aha muri Busogo ahahoze ari Komini Mukingo hari indiri y’akazu gakomeye, kuko hari hatuye uwari Minisitiri w’ibikorwa remezo Joseph Nzirorera wari n’umuyobozi wa MRND bagize uruhare rukomeye mu gutegura Jenoside mu gihugu”.

Akomeza ati ” Ku itariki 7 indege ya Habyarimana ikimara guhanurwa uyu Nzirorera yahise atumiza inama y’abayobozi bakomeye n’abo mu gisirikare n’indi mitwe y’interahamwe yari yararemwe, bica Abatutsi bose bari muri Komini Mukingo ku buryo saa cyenda bose bari barangije gupfa cyakora harokoka umwe gusa, ni amateka ashaririye yerekana ko Jenoside yateguwe cyera, ariko ntidukwiye guheranwa nayo ahubwo twibuke twiyubaka”.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, asaba Abanyarwanda muri rusange n’abanya Musanze by’umwihariko kwirinda kurema amatsinda asenya Ubumwe bw’abanyarwanda nk’uko byigeze kubaho, ahubwo bakwiye gusenyera umugozi umwe mu gukumira icyatuma amateka ya Jenoside yongera kubaho.

Yagize ati “ Icyo tubasaba ni Ukwibuka twiyubaka twirinda ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi atazongera kubaho, amatsinda yigeze kumvikana hano asenya Ubumwe bw’abanyarwanda n’ubwo tutakiyubakiyeho ariko ntakwiye kubaho ukundi, dufatanye kwiyubaka buri wese yumve ko mugenzi we ari urugingo rwe dusigasire Ubumwe bwacu”.

Ku itariki 07 Mata 1994 mu Murenge wa Busogo ahahoze ari Komini Mukingo ubwo indege ya Habyarimana yari imaze guhanurwa, hishwe Abatutsi ku buryo bw’agashinyaguro.

Abarenga 400 bashyinguye mu Rwibutso rwa Busogo biciwe rimwe, harokoka umuntu umwe gusa muri Komini yose, mu gihe abandi bari barabashije kugira amahirwe bari barahungiye mu bindi bihugu nabo barokotse.

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA

UMUSEKE.RW i Musanze