Mushiki wa Joseph Kabila ari mu mazi abira

Urugo rwa Jaynet Kabila wahoze ari umudepite muri Repubulika iharanira demukarasi ya Congo, akaba ari mushiki wa Joseph kabila rwazengurutswe n’abapolisi, ku murwa mukuru i Kinshasa.

Ahagana isaha z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, nibwo abapolisi baje kurugo rwa Jaynet Kabila, mushiki wa Joseph Kabila wigeze kuba perezida wa Repubulika iharanira demukarasi ya Congo, bahageze bahita bazenguruka igipangu.

Amakuru avuga ko abo bapolisi berekeje kuri urwo rugo, bari mu modoka yo mu bwoko bwa Jeep igezweho, kandi ikaba yaje iri ku muvuduko wo hejuru.

Iy’inkuru inavuga ko abo ba polisi 10, nyuma yo kuzenguruka urugo rwa Jaynet Kabila nta jambo bigeze bavuga.

Ibyo bibaye mu gihe urwego rw’iperereza rumaze igihe rugenda kuri Jaynet Laurent Kabila, ni nyuma y’uko bari bamusabye kwitaba ku biro bya Demiap i Kinshasa, mu kwezi gushize.

Uretse Jaynet Kabila na musaza we bavukana ari impanga Joseph Kabila wahoze ayobora iki gihugu nawe ubutegetsi bumaze iminsi bumushyira mu majwi gukorana n’umutwe wa M23 wigaruriye ibice bitandukanye mu Burasirazuba.

Nyuma y’ibyo ishyaka rya PPRD ryatanze ubutumwa ko ibyo ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje gukora bo batazakomeza ku byihanganira.

OLIVIER MUKWAYA /UMUSEKE.RW