Ntabwo twakwikorera umuzigo wa Congo- Kagame

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Perezida Paul Kagame avuga ko amahanga akomeje kwikoreza umuzigo wa Congo u Rwanda

Perezida Paul Kagame avuga ko  amahanga akomeje kwikoreza umuzigo wa Congo u Rwanda kandi iki gihugu gisanzwe gifite ibibazo by’imiyoborere.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Radio/TV10 na Royal Fm, cyabaye ku wa 1 Mata 2024.

Mu bihe bitandukanye amahanga na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byakomeje gushinja u Rwanda kugira uruhare mu bibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo, rushyigikira umutwe wa M23 .

Icyakora mu gushaka igisubizo kirambye hagiye hasinywa amasezerano yaba aya Nairobi na Luanda nubwo atashyizwe mu bikorwa.

Muri iki Kiganiro, Umunyamakuru yabajije Perezida Kagame niba amasezerano yagiye asinywa yaba aya Nairobi cyangwa Luanda niba atarabaye amasigara cyicaro.

Perezida kagame yavuze ko Congo n’amahanga badakwiye gufata umuzigo ngo wikorezwe u Rwanda.

Ati “ Abantu bavuga Uburasirazuba bwa Congo,ukibwira ngo ni ikindi gihugu. Oya, ni Congo.Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo,ni ibibazo bikomoka muri Congo, n’ubuyobozi bwa Congo. Twe aho turi hari ubwo u Rwanda barwikoreza umuzigo wa Congo. “

Yakomeje agira ati “Umuzigo wa Congo ukwiye kuba wikorerwa n’Abanye-congo, n’abayobozi ba Congo ntabwo ukwiye kuba wikorerwa n’u Rwanda cyangwa abayobozi b’u Rwanda.  Kandi bibaye igihe kinini, u Rwanda barwikoreje umuzigo wa Congo igihe kinini, birarambiranye. Imyaka 30 n’indi birarambiranye . Kukwikoreza umuzigo wa Congo ni nko kukwikoreza umurambo w’impyisi. Dufite ibibazo byacu tugomba gukemura bitureba, ntabwo twakikorera umuzigo w’ibindi bihugu.”

Leta ya Congo yagiye isabwa kubahiriza amasezerano ya Nairobi na Luanda ariko ikabitera utwatsi.

- Advertisement -

Uko niko n’umutwe wa M23 uhanganye bikomeye n’igisirikare cya Congo FARDC, wagiye usaba leta ko yakwemera kujya mu biganiro n’uyu mutwe kugira ngo imirwano ihagarare n’amahoro n’umutekano byongere bize.

Icyakora leta ya Kinshasa yo yakomeje kwamagana ibi biganiro ivuga ko itashyikirana n’umutwe yita ko ari uw’iterabwoba.

UMUSEKE.RW