Nyamagabe: Padiri wavuzweho ingeso mbi yahawe imirimo mu Kigo cy’Ishuri

Padiri Augustin Ndikubwimana wo muri Diyoseze ya Gikongoro wahagaritswe by’agateganyo imyaka ibiri ashinjwa ubusinzi bukabije ndetse n’ubusambanyi, yagizwe umuyobozi ushinzwe amasomo mu Ishuri rya G.S Musenyi.

Mu mpera za Mata 2018 nibwo Padiri Ndikubwimana yahagaritswe by’agateganyo kubera ibyo yashinjwaga.

Ubwo yari mu bihano yoherejwe kwiga nyuma aza kugaragaza imyitwarire myiza ariko ntiyagarurwa mu gipadiri ariko nyuma aza guhabwa imirimo muri G.S Musenyi mu Murenge wa Kaduha mu Karere ka Nyamagabe.

Kigali Today ducyesha iyi nkuru ivuga ko Ndikubwimana yagizwe umuyobozi ushinzwe amasomo muri G.S Musenyi nyuma yo kugaragaza imyitwarire myiza nk’uko byemezwa na Padiri François Xavier Kabayiza ushinzwe uburezi gatolika muri Diyoseze ya Gikongoro.

Padiri Kabayiza yavuze igipadiri kigira ibyo gisaba byihariye ndetse n’uburezi bukagira ibyarwo.

Gusa avuga ko kuva yoherezwa kuri G S Musenyi atarigera abura mu kazi cyangwa ngo usange afite ibindi bibazo mu kazi.

Ati ” Kuva yajya mu burezi kugeza uyu munsi nta kibazo na kimwe arateza.”

Padiri Kabayiza avuga ko mbere bavugaga ko yabaswe na manyinya ariko ubu akaba atakibikora kuko ngo bajya bavugana.

Ati “ Ni umuntu rwose witanga mu kazi.”

- Advertisement -

Ku bijyanye no kuba Ndikubwimana yaravuzweho ubusambanyi ariko akaba yaroherejwe mu burezi, Padiri Kabayiza avuga ko nta mpungenge biteye kuko byahwihwiswaga gusa, n’ikimenyimenyi ngo nta wabimushinje ku mugaragaro.

Ati “Ntabwo twakwishimira ko yongera kugira ibindi bibazo ateza.”

Padiri Ndikubwimana muri 2018 yari yahagaritswe by’agateganyo imyaka ibiri, ariko hashize imyaka itandatu atarabusubizwamo.

Umushumba wa Diyosezi gatolika ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana, avuga ko kuba atarikosoye ari byo byatumye atongera kwakirwa nk’umupadiri mu myaka ibiri yari yahawe.

Muri Mata 2018, nibwo Diyoseze ya Gikongoro yasohoye itangazo ryamenyeshaga abantu bose ko Ndikubwimana yahagaritswe ku murimo w’Ubusaseridoti mu gihe cy’imyaka ibiri.

Iryo tangazo ryanavugaga ko abujijwe gutanga amasakaramentu hakaba nta n’umuntu n’umwe wari wemerewe kumusaba ubufasha mu by’iyobokamana.

G.S Musenyi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW