Nyamasheke: Umugabo yishe umugore we utwite inda y’imvutsi

Umugabo wo mu Karere ka Nyamasheke, yishe umugore we  wari utwite inda y’imvutsi  amuteraguye imigeri.

Aya mahano yabereye mu Mudugudu wa Cyato,Akagari ka Murambi,Umurenge wa Cyato mu karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba.

Amakuru UMUSEKE  wamenye ni uko byabaye mu ijoro ryakeye ryo ku cyumweru ku isaha ya saa saba z’igicuku (1h00),  rishyira kuri uyu wa mbere ku itariki ya 29 Mata 2024.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato ,Harindintwali Jean Paul, yahamirije umunyamakuru ko uyu mugabo yakoze ibi ubwo yari avuye mu kabari yasinze.

Ati”Ayo makuru niyo, Byabaye saa saba z’ijoro umugabo yari avuye mu kabari yasinze, umugore yari afite inda y’amezi arindwi umugabo yitwa Ndayambaje Antoine afite imyaka 36 y’amavuko, umugore yitwa Nsengimana Clementine afite imyaka 42 y’amavuko. RIB irahari turi kumwe mu mwanya turamenya icyabiteye”.

Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yakomeje avuga ko nubwo icyateye aya makimbirane yagejeje ku rupfu kitaramenyekana, rimwe na rimwe uyu muryango ngo wagaragazaga amakimbirane.

Naho mu mibanire n’abaturanyi babo ari nabo batabaye bagasanga bimaze kuba ngo nta kibazo cyari kirimo.

Yanasabye abatuye Umurenge wa Cyato kujya bagaragariza ubuyobozi ibibazo biri mu muryango

Ati”Rimwe na rimwe bagaragazaga amakimbirane mu mibanire n’abaturanyi nta kibazo cyari gihari. Abaturage turabasaba kwirinda ubusinzi n’abafite amakimbiranye kujya bayagaragaza nk’ubuyobozi tuKabafasha kuyakemura“.

- Advertisement -

Uyu muryango wari ugizwe n’abantu umunani barimo abana batandatu,umugabo n’umugore.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenza RIB rukaba rwahageze ruri gukora iperereza ku cyateye ubu bugizi bwa nabi

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/NYAMASHEKE