Nyanza: Umunyeshuri uregwa gusambanya umwana yafunguwe

Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo Ntawumenya Prince w’imyaka 24 y’amavuko ushinjwa gusambanya umwana ufite uburwayi bwo mu mutwe.

Ni mu gihe Ubushinjacyaha bwasabaga ko uyu yakomeza gufungwa by’agateganyo kugirango iperereza rinononsoye rikomeze rikorwe ku cyaha akekwaho cyo gusambanya uwo mwana.

Ntawumenya Prince n’umunyamategeko we, Me Mpayimana Jean Paul basabaga ko afungurwa by’agateganyo, agakurikiranwa adafunzwe.

Urukiko rwasanzw ibyo uyu munyeshuri n’umunyamategeko we bavuga bifite ishingiro, rusanga nta mpamvu zihari zikomeye zatuma uyu munyeshuri akomeza gufungwa by’agateganyo.

Urukiko rwemeje ko agomba gufungurwa akajya akurikiranwa adafunzwe.

Uko iburanisha ryagenze

UMUSEKE wakurikiranye uru rubanza ubushinjacyaha bwari bwabwiye urukiko ko uyu munyeshuri yahuriye mu nzira n’umwana utaruzuza imyaka y’ubukure aramushuka yitwaje telefone amujyana mu nzu aramusambanya amuhereye i saa munani z’igicamunsi kugera i saa moya z’umugoroba.

Ubushinjacyaha bwakomeje bubwira urukiko ko hari ababonye uwo mwana asohoka agiye mu bwogero (douche) maze bamubajij asubiza ko uriya munyeshuri Prince amaze kumusambanya.

Mu rubanza uhagarariye ubushinjacyaha yagize ati”Hari abatangabuhamya banemeza ko uyu mwana yasambanyijwe dore ko banasanganye telefone y’uwo mwana ari Prince uyifite”.

- Advertisement -

Umucamanza ahaye ijambo Prince ntiyavuze amagambo menshi gusa yahakanye ko atigeze asambanya uriya mwana.

Gusa Me Mpayimana Jean Paul wunganira uregwa yasobanuriye urukiko ko ikirego ubwacyo cyatanzwe na nyina w’umwana kandi na nyina ubwe yemera ko umwana we afite uburwayi bwo mu mutwe.

Yisunze ingingo z’amategeko yabwiye urukiko ko umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe adashobora gutanga ubuhamya abibwira undi ngo abihe agaciro kugeza naho ajya no kubiregera urukiko.

Me Mpayimana yasabaga urukiko ko ubuhamya bw’abatangabuhamya bagizwe na nyina w’umwana ari nawe watanze ikirego ndetse n’ubuhamya bwa mukuru w’umwana bwose bwemeza yasambanyijwe buteshwa agaciro kuko bunavuguruzanya kandi nabo ubwabo batabonye umwana asambanywa koko.

“Ni gute umuntu asambanwa nta menye niba uwamusambanyije yakoresheje agakingirizo cyangwa atagakoresheje?, Ni gute umuntu bamusambanya ntabone umwenda w’imbere w’uwamusambanyije? Ni gute umuntu asambanwa ntabone igitsina cy’uwamusambanyije?.” Uko niko Me Mpayimana yakomeje abwira urukiko mu rwego rwo kunganira umukiliya we’

Yavugaga ko mu ibazwa ry’umwana yavuze ko yinjiye mu nzu abona ibiringiti n’ibara ryabyo n’amashuka akabibona akaba yaranabivuze

Ati “Nyakubahwa mucamanza umuntu usanzwe uza mu rugo kandi we yaranasanzwe anahazana n’abandi kumenya ibara ry’ibiringiti birasanzwe nta gishya kirimo”.

Me Jean Paul yakomeje abwira urukiko ko umwana mwibazwa rye yabajijwe niba baramusambanyije bakoresheje agakingirizo maze umwana mugusubiza ati”Ntabyo nzi“, umwana kandi yarabajijwe niba yarasanzwe akora imibonano mpuzabitsina nawe mugusubiza ati”Bwari ubwa mbere

Ati”Nyakubahwa mucamanza umuntu usambanye bwa mbere ari isugi nta maraso ava?.”

Yabwiye urukiko ko nyina w’umwana ajya gutanga ikirego yavuze ko umwana we afite imyaka 14 naho nyirubwite we yavuze ko afite imyaka 15 y’amavuko naho icyemezo cy’amavuko nacyo kikagaragaza ko afite imyaka 16.

Yagize ati”Imyaka y’uwakorewe icyaha n’ikintu gikomeye cyane kandi nicyo cyangombwa cy’amavuko cyatanzwe na muganga atabyemerewe kuko ubifitiye ububasha ari umwanditsi w’irangamimerere nacyo ubwacyo nta gaciro gifite”.

Yongeyeho ko raporo ya muganga yagaragaje ko umwana w’umukobwa yari mu mihango.

Uyu munyamategeko yumvikanaga nkufite byinshi byo kuvuga muri urubanza rwaberaga mu ruhame gusa umucamanza amubwira ko agomba gusoza bakajya ku zindi manza.

Icyo gihe Me Mpayimana yabwiye urukiko ko iyo telefone ubushinjacyaha bwibeshye ahubwo yarifitwe n’uwo bikekwa ko yasambanyijwe yari iy’uriya munyeshuri Prince, uriya mwana yayibye kuko yarasanzwe ahagenda.

Urukiko rwariherereye rusanga Umunyeshuri Prince nibyo umunyamategeko we Me Mpayimana Jean Paul basaba bifite ishingiro arafungurwa by’agateganyo.

UMUSEKE wari ku rukiko wamenye ko Prince yigaga mu ishuri rya Hanika Anglican Integrated Polytechnic ryahoze ryitwa COSTE riri mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yarafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza