Nyanza: Umunyeshuri wa Kaminuza araregwa gusambanya umwana

Mu Rukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza, Ubushinjacyaha burashinja umunyeshuri wa Kaminuza ya Hanika Anglican Integrated Polytechnic,  witwa Prince Ntawukenya w’imyaka 24 gusambanya umwana ufite uburwayi bwo mu mutwe.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko uyu musore usanzwe ari umunyeshuri, yahuriye mu nzira n’umwana utaruzuza imyaka y’ubukure aramushuka yitwaje telefone amujyana mu nzu aramusambanya dore ko bahereye saa munani(14h) z’igicamunsi kugera saa moya z’umugoroba(17h).

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko uwo mwana w’umukobwa hari abamubonye agiye mu bwogero(Douche) maze bamubajije avuga ko uyu munyeshuri wigaga ataha yamusambanyije

Uhagarariye ubushinjacyaha yagize ati”Hari abatangabuhamya banemeza ko uyu mwana yasambanyijwe dore ko banasanganye telefone y’uwo mwana ari Prince uyifite.”

Ubushinjacyaha bukomeza busaba ko uyu musore yakurikiranwa afunzwe kugirango hakomeza kubaho iperereza kuri iki cyaha.

Umucamanza ahaye ijambo uyu musore, ntiyavuze amagambo menshi cyakora yahakanye ko atigeze asambanya uyu mwana ahubwo yarasanzwe aza aho yabaga (Prince) yabaga akanahazana n’abandi bana benshi kandi aho yabaga (Prince) uyu mwana yarahazi.

Umucamanza yahaye ijambo Me Mpayimana Jean Paul wunganira uregwa, asobanurira Urukiko ko ikirego ubwacyo cyatanzwe na nyina w’uriya mwana kandi na nyina ubwe yemera ko umwana we afite uburwayi bwo mu mutwe.

Me Mpayimana yisunze ingingo z’amategeko akavuga ko umuntu ufite uburwayi bwo mutwe adashobora gutanga ubuhamya abibwira undi ngo abihe agaciro kugeza naho ajya no kubiregera Urukiko.

Yasabye Urukiko ko ubuhamya bw’abatangabuhamya bagizwe na nyina w’umwana ari nawe watanze ikirego ndetse n’ubuhamya bwa mukuru w’umwana bwose bwemeza ko uriya mwana ufite uburwayi bwo mutwe yasambanyijwe buteshwa agaciro kuko bunavuguruzanya kandi nabo ubwabo batabonye umwana asambanywa koko.

- Advertisement -

Ati “Ni gute umuntu asambanywa nta menye niba uwamusambanyije yakoresheje agakingirizo cyangwa atagakoresheje?, Ni gute umuntu bamusambanya ntabone umwenda w’imbere w’uwamusambanyije? Ni gute umuntu asambanywa ntabone igitsina cy’uwamusambanyije? “. Uko niko Me Mpayimana Jean Paul yakomeje abwira urukiko mu rwego rwo kunganira umukiliya we.

Me Mpayimana yavuze ko mu ibazwa ry’umwana yavuze ko yinjiye mu nzu abona ibiringiti n’ibara ryabyo n’amashuka akabibona akaba yaranabivuze

Ati”Nyakubahwa mucamanza umuntu usanzwe uza mu rugo kandi we yarasanzwe anahazana n’abandi kumenya ibara ry’ibiringiti birasanzwe nta gishya kirimo.”

Yakomeje abwira urukiko ko umwana mwibazwa rye yabajijwe niba baramusambanyije bakoresheje agakingirizo maze umwana mugusubiza ati”Ntabyo nzi”.

Umwana kandi ngo yabajijwe niba yarasanzwe akora imibonano mpuzabitsina nawe mug usubiza ati”Bwari ubwa mbere”.

Me Mpayimana akomeza avuga ko umwana yabajijwe ibyo yaba yarabonye maze umwana agasubiza ko ntacyo yabonye kandi atigeze anabona umwenda w’imbere w’ukekwa kumusambanya.

Ati”Nyakubahwa mucamanza umuntu asambanye bwa mbere ari isugi nta maraso ava siko bisanzwe bizwi?”

Me Mpayimana yavuze ko nyina w’umwana ajya gutanga ikirego yavuze ko umwana we afite imyaka 14 naho nyirubwite we yavuze ko afite imyaka 15 y’amavuko naho icyemezo cy’amavuko nacyo kikagaragaza ko afite imyaka 16.

Ati”Imyaka y’uwakorewe icyaha n’ikintu gikomeye cyane kandi nicyo cyangombwa cy’amavuko cyatanzwe na muganga atabyemerewe kuko ubifitiye ububasha ari umwanditsi w’irangamimerere bityo nta gaciro nacyo ubwacyo gifite.”

Avuga kuri raporo ya muganga yavuze ko iyo raporo yagaragaje ko uwo mwana w’umukobwa yari mu mihango yabuze icyo amuvugaho.

Yagize ati“Nabyo ubwabyo bigaragaza ko utanga ubuhamya atari tayari kuko anajya mu mihango namenye ko yanavuhe amaraso bityo umukiliya wanjye atigeze anamusambanya.”

Me Mpayimana yabwiye urukiko ko iyo telefone ubushinjacyaha bwibeshye ahubwo iyo telefone yarifitwe n’uwo bikekwa ko yasambanyijwe yari iy’uriya munyeshuri yayimwibye akaba yaranariho amushaka ngo ayimuhe.

Yasoje asaba urukiko ko umukiriya we akwiye gukurikiranwa adafunzwe, abwira urukiko ko rwamurekura agakomeza gukurikirana amasomo ye dore ko ari nabyo byamuzanye i Nyanza.

UMUSEKE wari ku Rukiko wamenye amakuru ko uyu munyeshuri yigaga mu ishuri rya Hanika Anglican Integrated Polytechnic ryahoze ryitwa COSTE riri mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana

Nta gihindutse uru rubanza ruzasomwa muri iki cyumweru.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza