Perezida Kagame yagiriye uruzinduko mu Bwongereza

Kuri uyu wa 9 Mata 2024 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagiriye uruzinduko i London mu Bwongereza, aho yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Rishi Sunak.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byanditse kuri X ko Perezida Kagame na Rishi Sunak, baganiriye ku mubano w’u Rwanda n’u Bwongereza.

Baganiriye kandi ku nkunga ikomeye u Bwongereza bwahaye u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no mu myaka 30 ishize.

Ni ibiganiro kandi byagarutse ku ngingo ibihugu byombi byemeranyijweho mu bijyanye n’abimukira bo mu Bwongereza bagomba koherezwa mu Rwanda.

Baganiriye kandi ku bijyanye n’iterambere ry’ubukungu n’andi mahirwe y’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu rwego rwo kongera ubucuruzi n’ishoramari.

Perezida Kagame ari mu Bwongereza
Perezida Kagame aganira na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW