Perezida Kagame yakiriye Ramaphosa wa Afurika y’Epfo

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Perezida Kagame na Ramaphosa

Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, uri mu Rwanda, aho yitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Cyril Ramaphosa yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.

Nyuma y’amasaha macye ageze mu gihugu, yahise yakirwa na Perezida Paul Kagame. Ni umuhango wabereye muri Kigali Convention Centre.

Uretse kwitabira iki gikorwa cyo kwibuka, Cyril Ramaphosa ari mu gihugu kugira ngo agirane ibiganiro na Perezida Kagame bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi.

ISESENGURA

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW