Perezida Kagame yavuze kuri Arteta utoza Arsenal

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko ataravugana n’umutoza mukuru wa Arsenal, Mikel Arteta ariko amuzi nk’umukunzi w’iyi kipe.

Perezida Paul Kagame yakomeje kugaragaza amarangamutima ye ku kipe ya Arsenal yo mu Bwongereza.

Umukuru w’Igihugu, yongeye kuvuga kuri iyi kipe, avuga ku mutoza mukuru wa yo, Umunya-Espagne, Mikel Arteta.

Ubwo yari mu kiganiro cyaciye kuri Radio10 na Royal FM cyabowe na Mutuyeyezu Oswaldi na Aissa Cyiza, Umukuru w’Igihugu yabajijwe niba ajya avugana n’umutoza mukuru w’iyi kipe y’i Londres.

Perezida Paul Kagame yagize ati “Ntabwo turamenyana. Aranzi, ndamuzi. Azi ko ndi Umuntu ushyigikira Arsenal bimaze igihe kinini ariko ntabwo biragera ku kigero cyo hejuru. Azi Ubufatanye bwacu na Arsenal.”

Usibye kuba Perezida Kagame ari umukunzi wa Arsenal, ari no mu bayobozi bakunda umupira w’amaguru ndetse afite n’igikombe cyamwitiriwe cya CECAFA Kagame Cup.

Tariki ya 3 Gicurasi 2014, ikipe ya Arsenal yamugeneye impano yashyikirijwe na Tony Adams wigeze kuba kapiteni w’iyi kipe.

Mu 2007 ubwo Umukuru w’Igihugu yizihizaga isabukuru y’imyaka 50 y’amavuko, uwari umutoza wa Arsenal, Arsène Wenger, yamuhaye impano y’idarapo ry’iyi kipe ririho imikono y’abakinnyi bose mu rwego rwo kumushimira.

Perezida Paul Kagame, ni umukunzi w’iyi kipe guhera mu 1996, aho avuga yayikunze biturutse ku mukino mwiza ikina kabone n’ubwo yaba yatsinzwe ariko igaragaza umukino uryoheye ijisho.

- Advertisement -
Perezida Paul Kagame yavuze k’umutoza mukuru wa Arsenal
Mikel Arteta azi ko Perezida Kagame ari umukunzi wa Arsenal

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW