Perezida Kagame yavuze uko yazaga mu Rwanda ku butegetsi bwo hambere

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze uko mu buto bwe yazaga mu Rwanda gusura Umwamikazi Rosalia Gicanda, n’aho igitekerezo cyo kubohora igihugu cyaturutse.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Mata mu kiganiro yagiranye na Radio &Tv 10 na Royal Fm cyatambukaga no ku bindi binyamakuru.

Perezida Kagame ubwo yari abajijwe ku mvano y’igitekerezo cyo kubohora igihugu, yasobanuye ko byashibutse ku mibereho mibi Abanyarwanda bari impunzi muri Uganda bari babayemo.

Yavuze ko aho mu buhungiro, ababyeyi babo bababwiraga ubuzima bari barabayemo mbere bakiri mu gihugu cyabo.

Yavuze ko ari urugendo rurerure kuko aho mu buhungiro bari mu buzima bushaririye, ibyatumaga bahora bibaza icyo bazize ngo bameneshwe mu gihugu cyabo.

Perezida Kagame yavuze ko yagiye mu buhungiro muri Uganda afite imyaka ine irengaho amezi macye, yari kumwe n’umuryango we, ababyeyi be n’abo bava inda imwe.

Ati “Gusa ndibuka ko mbere y’uko umusaza wanjye asaza mfite imyaka 11 cyangwa 12, namubajije impamvu turi impunzi, kubera ko wabonaga buri muntu byamugeragaho.”

Yavuze ko yajyaga abona amafoto akabaza impamvu bari muri Uganda, ariko kubera ko yari akiri muto, yahabwaga ibisobanuro agahita ajya kwikinira umupira.

Ati ” Umubyeyi wanjye ambwira amateka narimfite mfite imyaka 11, mutega amatwi ariko nk’umwana ugahita ujya kwikinira umupira, unashonje nta nicyo bitwaye.”

- Advertisement -

Yunzemo ko Umubyeyi we yamusobanuriye ko nta cyaha bakoze mu Rwanda, bityo akurana ishusho yibaza impamvu umuntu yaka uburenganzira mugenzi we, akamugira impunzi.

Ati “Hanyuma uko nagiye nkura iyo shusho inguma mu mutwe mbitekereza ndinda ngira n’imyaka 20, iyo shusho yangumye mu mutwe y’uko twari tumeze mu gihugu.”

Yakomeje agira ati “Aho rero niho hakomeje kuvamo icyo gitekerezo ndetse n’ibikangura umuntu binamutera kwibaza impamvu byaba kuki ari wowe byabaho uwabikugira yaba afite uburengazira ki bwo kubigukoraho, aho niho havuyemo impamvu yo kujya mu bintu bitandukanye”.

Perezida Paul Kagame yavuze ko yagiye aza mu Rwanda ubwo yari akiri muto hagati ya 1977, 1978 no mu ntangiriro za 1979.

Muri ibyo bihe yajyiye mu bice bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali birimo Nyamirambo, Muhima no mu Kiyovu.

Yavuze ko yategaga Taxi ku Muhima akajya i Butare gusura Umwamikazi Rosalia Gicanda, na mushiki we warerewe ku Mwamikazi Gicanda.

Ku ya 1 Ukwakira mu 1990 nibwo urugamba rwo Kubohora igihugu rwatangiye, rwaje no kuzamo urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

Nyuma y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Paul Kagame, yatangiye urugamba n’inzira yo kubaka u Rwanda rwari rwarazahaye, ubu akaba ari Igihugu kiri mu bikataje mu Iterambere mu ngeri zose.

Perezida Paul Kagame

THIERRY MUGIRANEZA /UMUSEKE.RW