Perezida Kagame yongeye kuvuga urukundo akunda Arsenal

Perezida Paul Kagame yongeye gukomoza ku rukundo akundi ikipe ya Arsenal, anahishura ko yabonye umwanya wo gukurikira umukino wa Premier League wahuje Manchester City na Arsenal ku Cyumweru, ariko yakiriye ibyawuvuyemo n’ubwo iyi kipe akunda itashoboye kubona intsinzi, iminota 90 ikarangira ari 0-0.

Si inshuro ya mbere, Perezida Paul Kagame avuga ku kipe ya Arsenal ndetse akagaragaza ko ari yo kipe akunda mu zikina shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza (Premier League).

Umukuru w’Igihugu, yongeye kuvuga ko iyi kipe y’i Londres ari yo akunda, anavuga ko umukino wayihuje na Manchester City ku Cyumweru tariki ya 31 Werurwe, yawurebye.

Umukuru w’Igihugu yagarutse kuri uyu mukino mu kiganiro yagiranye na Radio10 na Royal FM kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Mata 2024.

Ubwo yatangiraga ikiganiro, Umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald yabajije Perezida Kagame niba yaba yabonye umwanya wo gukurikira umukino wahuje Arsenal akunda na Manchester City, ndetse n’uburyo yakiriye ibyawuvuyemo.

Umukuru w’Igihugu yasubije ko ajya akurikira iyi mikino ndetse ko yari afite umwanya uhagije, byatumye awureba wose.

Ati “Yego nawukurikiye, akenshi iyo mfite umwanya ndabikurikira. Ejo rero nari mfite umwanya narabikurikiye.”

Mutuyeyezu yahise agira ati “Habuze gato ngo dutsinde.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje agira ati “Ni byo twifuzaga. Umupira ni ko ugenda, ntabwo iteka biba amahire uko umuntu abishaka. Reka turebe iyindi mikino iri imbere uko izagenda.”

- Advertisement -

Kunganya uyu mukino byatumye Arsenal itakaza umwanya wa mbere kuko yagize amanota 65 ku mwanya wa kabiri, irushwa abiri na Liverpool ya mbere kuko yo yari yatsinze Brighton & Hove Albion ibitego 2-1 mu mukino wari wabanje.

Usibye kuba Perezida Kagame ari umufana wa Arsenal FC, ni n’umwe mu bayobozi bakunda umupira w’amaguru ndetse afite n’igikombe cyimwitirirwa cya CECAFA Kagame Cup.

Ku wa 3 Gicurasi 2014, Ikipe ya Arsenal yamugeneye impano azishyikirizwa na Tony Adams wahoze ari kapiteni wayo.

Tony Adams yatangaje ko iyi kipe yamugeneye umupira wo gukina wa Arsenal, imuha imipira itatu yo kwambara ya Arsenal hariho umwe uriho amazina ye na nimero imwe.

Mu 2007 ubwo Perezida Kagame yizihizaga isabukuru y’imyaka 50 y’amavuko, umutoza Arsène Wenger [watozaga Arsenal] yamuhaye impano y’idarapo ry’iyi kipe ririho imikono y’abakinnyi bose mu kumushimira.

Mu Ukwakira 2013, Perezida Kagame yari ku kibuga cya Arsenal, Emirates, ubwo iyi kipe yatsindaga Napoli ibitego 2-0 mu mikino ya UEFA Champions League.

Icyo gihe yanyuzwe no kureba uwo mukino. Yagize ati “Nishimiye kurebera umupira i Emirates. Ndashimira Wenger na Arsenal bagarutse ku mukino mwiza wo gutsinda.”

Yarebye kandi umukino Arsenal yanganyijemo na Tottenham Hotspur ibitego 2-2 tariki 24 Nzeri 2023 kuri Emirates Stadium.

Perezida Kagame ni umufana wa Arsenal kuva mu 1996, aho avuga ko ayikundira umukino mwiza ikina yatsinda cyangwa igatsindwa.

Arsenal ifitanye umubano n’u Rwanda kuko kuva muri Gicurasi 2018 Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwinjiye mu bufatanye n’iyi kipe yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.

Perezida Paul Kagame, yavuze ko yakiriye ibyavuye mu mukino wa Arsenal na Manchester City ubwo zanganyaga 0-0
Arsenal na Manchester City zanganyije 0-0

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW