Perezida wa Afurika y’Epfo ategerejwe i Kigali

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Naledi Pandor, bategerejwe i Kigali mu kwifatanya n’abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amakuru yo kuza kwa Perezida Ramaphosa yatangajwe kuri X na bimwe mu binyamakuru n’abanyamakuru bakorana bya hafi n’ubutegetsi muri Afurika y’Epfo.

Abarimo Sophie Mokoena, ukorera SABC News yatangaje ko Perezida Ramaphosa azaba aje kwifatanya n’abanyarwanda mu muhango wo gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo ku ya 7 Mata 2024.

Mu ruzinduko rwa Ramaphosa na Minisitiri w’Ubuhanyi n’Amahanga Naledi Pandor byitezwe ko impande zombi zizaganira ku kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame aganira n’umunyamakuru Sophie Mokoena wa SABC News, yavuze ko u Rwanda na Afurika y’Epfo bikwiriye kubana neza nk’uko byahoze ku buyobozi bwa Nelson Mandela na Thabo Mbeki.

Ni mu gihe Afurika y’Epfo muri ibi bihe ishinjwa n’amahanga kwivanga mu bibazo bibera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho abasirikare bayo bari mu ngabo za SADC, bakorana na FDLR yahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibintu abasesenguzi muri Politike bagaragaza ko bitari bikwiye kuko izi ngabo za SADC zaje muri DR Congo ariko zikorana n’ingabo za FARDC zihuje n’imitwe ya Wazalendo, FDLR n’indi mitwe yica, ikanagirira nabi Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW