Perezida wa IRMCT Graciela Gatti Santana ari mu Rwanda

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), Graciela Gatti Santana, ari mu Rwanda aho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Mata 2024, yasuye ishuri ryisumbuye rya Nyange.

Abari abanyeshuri mu ishuri ryisumbuye rya Nyange mu karere ka Ngororero bishwe bazira ko banze kwitandukanya hakurikijwe amoko  ahubwo bakavuga ko ari Abanyarwanda mu gitero bari bagabweho n’abacengezi.

Yasuye kandi urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyange, yunamira inzirakarengane zihashyinguye.

Graciela Gatti Santana yari aherekejwe n’abahagaririye Minisiteri y’Ubumwe   bw’Abanyarwanda  n’Inshingano Mboneragihugu ndetse na Perezida w’urukiko rw’ikirenga.

Yari yabanje kugirana ibiganiro na Perezida w’Urukiko rw’kirenga, Dr Faustin Nteziryayo,  bigamije gushimangira ubufatanye  mu bijyanye no kubahiriza amategeko.

Yanagiranye  ibiganiro kandi  na Perezida wa Ibuka, Dr. Philibert Gakwenzire ndetse atega amatwi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Graciela Gatti  asuye u Rwanda nyuma y’itabwa muri yombi rya Kayishema Fulgence ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, yakoreye mu yari perefegitura ya Kibuye, Segiteri ya Nyange.

Fulgence Kayishema ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, afungiwe muri Gereza ya Pollsmoor mu Mujyi wa Cape Town aho ategerereje icyemezo gishobora gutuma yoherezwa mu Rwanda.

Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), Graciela Gatti Santana, ari mu Rwanda
Graciela Gatti Santana yasuye ishuri ryisumbuye rya Nyange  aho abanyeshuri banze kwitandukanya hakurikijwe amoko  ahubwo bakavuga ko ari Abanyarwanda

UMUSEKE.RW

- Advertisement -