Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana Kwa Buri Muntu/PL ryibutse abari abayobozi n’abayoboke baryo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ari na ko ryifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 13 Mata 2024, ku gikuru cyicaro cy’ishyaka rya PL kiri mu Mujyi wa Kigali.
Ni mu gihe mu gitondo, abayobozi n’abayoboke ba PL bitabiriye umuhango wo kwibuka abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
By’umwihariko, PL yibuka abari abayobozi, abayoboke bayo n’imiryango yabo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ikazirikana ubutwari bagaragaje mu gutanga ibitekerezo byimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, barwanya politiki mbi y’igitugu n’ivangura by’ubutegetsi bwariho.
Ivuga ko abayoboke bayo batotejwe, baracunaguzwa, bafungwa bitwa ibyitso by’Inyenzi, aho bagiriwe ibibi byinshi kugeza ubwo bicwa urw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hon Mukabalisa Donatille, Perezida w’Ishyaka rya PL yasabye abayoboke baryo n’Abanyarwanda muri rusange kwamagana ikibi cyose, abanyapolitiki bakaba urumuri rw’abaturage n’umusemburo w’iterambere rirambye kandi ridaheza.
Ati “Kuko abanyapolitiki babi bimakaje ivangura n’iheza, bigeza Abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Akomeza agira ati “Aya mateka yacu n’ubwo ashaririye ntazigere na rimwe yibagirana, dukomeze kuyavomamo imbaraga zo kubaho kandi neza kugira ngo dukomeze guhesha ishema n’icyubahiro abacu duhora twibuka, bahora mu mitima yacu.”
Yashimangiye ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano za buri wese, ati “Kuko iyo twibutse abacu bayiguyemo tuba tubasubiza icyubahiro n’agaciro bavukijwe bazira gusa ko ari Abatutsi.”
- Advertisement -
Hon Mukabalisa yavuze ko kwibuka bifasha abazima gutera intambwe yo kubaho no kusa ikivi abishwe bari baratangiye kugira ngo urumuri rw’icyizere n’ubudaheranwa bitazigera bizima mu Banyarwanda.
Yasabye abayoboke ba PL n’Abanyarwanda bose kuzirikana ubutwari bw’ingabo zari iza RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi zikarokora benshi.
By’umwihariko yashimiye Perezida Kagame Paul, wari uyoboye izo ngabo, asaba urubyiruko kwigira kuri ayo mateka meza y’abahagaritse Jenoside kuko bari urubyiruko nkabo, bitanze ndetse bamwe bamena amaraso yabo bagamije kurokora u Rwanda.
Hon Mukabalisa ati “Ishyaka PL rizakomeza gushishikariza abanyarwanda bose ko ubumwe ariyo nkingi ya mwamba yo kubaka u Rwanda, duhangana n’abahakana, n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abafite ingengabitekerezo yayo.”
Yashishikarije buri muyoboke wa PL n’abanyarwanda bose muri rusange gukomeza gukorera u Rwanda kugira ngo ruzagere ku ntego rwiyemeje mu cyerekezo cya 2050.
Ati ” Ishyaka PL rishyigikiye kandi rizakomeza gushyigikira no gushishikariza Abanyarwanda ubumwe n’ubudaherwanwa, hashimangirwa gahunda ya «Ndi Umunyarwanda duharanira ko Jonoside itazongera kubaho ukundi.”
Ishyaka rya PL rihamya ko rizakomeza gufatanya n’abandi gutanga ibitekerezo byubaka u Rwanda no kugira uruhare mu miyoborere myiza, imibereho myiza y’Abanyarwanda n’iterambere rirambye.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW