Ramaphosa yakiriye Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo

Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Emmanuel Hategeka, yashyikirije Perezida Cyril Ramaphosa impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

Ambasade y’u Rwanda aho muri Afurika y’Epfo yanditse ku rubuga rwa X, ko kandi Ambasaderi Hategeka yaboneyeho umwanya wo gushyikiriza Perezida Ramaphosa ubutumwa yohererejwe na Perezida Paul Kagame.

Ni ubutumwa bumushimira kuba yarifatanyije n’u Rwanda mu muhango wo gutangiza Iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ambasaderi Hategeka kandi yiyemeje kuzahura umubano w’amateka hagati y’ibihugu byombi hagamijwe inyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.

Muri iyi minsi umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo wajemo agatotsi, ariko abakuru b’ibihugu byombi bavuga ko bari mu biganiro bigamije kongera kuwuzahura.

Perezida Kagame Paul ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku ya 8 Mata, yatangaje ko yanyuzwe n’ibiganiro yagiranye na Cyril Ramaphosa, bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi ndetse n’inzira yo gukemura ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Na Perezida Cyril Ramaphosa, mbere yo kuva mu Rwanda aho yari yitabiriye umuhango wo gutangiza Iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame byibanze ku gukemura ibibazo byashegeshe umubano w’ibihugu byombi mu myaka ishize, ndetse yizeza ko mu bihe biri imbere umubano w’ibihugu byombi uzongera kuba mwiza.

Ambasaderi Hategeka ashyikiriza impapuro Perezida Ramaphosa
Ambasaderi Hategeka na Perezida Ramaphosa

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW

- Advertisement -