Rayon Sports yongeye gusura Urwibutso rwa Nyanza

Umuryango wa Rayon Sports ugizwe n’abayobozi, abatoza n’abakinnyi b’ikipe y’abagabo n’iy’abagore ndetse n’abafana bakoze urugendo rwo kwibuka, banunamira Abatutsi b’inzirakarengane bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, baruhukiye mu Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

Uru rugendo rwo kwibuka rwabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 9 Mata 2024, rwatangiriye Kicukiro kuri New Life Bible Church berekeza ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

Uru rugendo rwitabiriwe na Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports, abandi bayobozi bafatanyije kuyobora ikipe, abatoza n’abakinnyi b’ikipe y’abagabo n’iy’abagore, ndetse n’abakunzi ba Rayon Sports.

Nyuma y’uru rugendo rwo kwibuka, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, ndetse bunamira inzirakarengane ziruhukiye muri uru Rwibutso rushyinguyemo Abatutsi basaga ibihumbi 105, barimo abasaga 3000 biciwe ku musozi wa Kicukiro.

Rayon Sports ni yo kipe ibimburiye izindi kipe  gukora urugendo rwo kwibuka muri uyu umwaka, aho Abanyarwanda bari kwibuka  ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Si ubwa mbere Rayon Sports isuye uru rwibutso kuko no mu mwaka ushize, ubwo u Rwanda n’inshuti zarwo bibukaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, Rayon Sports yari yasuye Urwibutso rwa Nyanza.  Mu mwaka wari wawubanjirije, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, Rayon Sports bwo yari yasuye Urwibutso rwa Ntarama mu Bugesera.

Buri umwe yashyizeho indabo
Bateze amatwi basobanurirwa amateka y’uru Rwibutso
Basobanuriwe amateka y’uru Rwibutso
Bashyize indabo kuri uru Rwibutso
Ni umuryango mugari wa Rayon Sports wasuye uru rwibutso
Ni ku nshuro ya Gatatu basuye Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro
Ni umuhango warimo n’abakunzi ba Rayon Sports
Bahagurutse ari benshi

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW