RIB ifunze abasore bibisha imodoka, ayo babonye bajyaga kwinezaza n’inkumi muri “house party”

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rufunze abasore batandatu, bakurikiranyweho gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, no kuwushishikarizaba abandi kuwujyamo.

Abafunzwe barimo Nigena Patrick [Mawaya], Rwigema Fred, umukanishi w’imyaka 19, Mwizerwa Patrick, umushoferi wabatwaraga, Niyomwungeri, na Mugabo Frank.

RIB ivuga ko bakurikiranyweho ibyaha by’ubujura bagiye bakora mu turere dutandukanye aho bakoresha “Plaque” bibye, bakajya bazihinduranya.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, avuga ko hari amayeri mashya abajura bakoresha, RIB ikaba yari imaze igihe yakira ibirego by’abiba telefoni, abafata ibintu muri supermarket bakiruka.

Uru rwego ubwo kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Mata 2024, nibwo rweretse itangazamakuru aba basore, rwavuze ko umwe muri bo witwa Badrou Rashid w’imyaka 20 w’umukanishi, yari  umuhanga muri ibi bikorwa.

Ivuga ko Bane bize ahantu hamwe, bakomoka i Kanombe mu Mujyi wa Kigali, kandi bose bakuriye hamwe, ngo si ubwa mbere bakurikiranywe mu Bugenzacyaha.

Uwari ukuriye iri tsinda, Badrou Rashid , yatangiye kujya yiba ibikoresho by’abakiliya bajyaga gukoresha imodoka mu igaraji rya Se, kuko bakoranaga.

RIB ivuga ko” Uyu musore ni ruharwa yibye imodoka y’umuntu, yanakatiwe imyaka ibiri  aza gutorokera muri Kenya ahageze, ariba agaruka mu Rwanda.”

RIB ikomeza ivuga ko “ Ku munsi wo gukora, (kwiba) Badrou ngo afite imashini i Scana imodoka, ubundi akamenya aho moteri iri akayifunga nyira yo ntabe akibashije kuyatsa. Umwe muri bagenzi be, bakorana yabaga ari aho, akaza akabaza nyiri imodoka, ngo bamufashe.”

- Advertisement -

Ubwo yakwemera rya tsinda rya Badrou rigahita riza rigakuramo ‘sencers’  z’imodoka bagashyiramo izapfuye, sencer imwe igura 300,000 frw kandi imodoka irimo sencers 2, ubwo bagahita bamuca 600,000 frw  bakamushyiriramo za zindi ze bamwibye.”

VIDEO

Bibaga na za ‘Alimantation’, bakararana abakobwa…

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, ruvuga ko nyuma k’umugoroba, bajyaga muri alimentation bakajya kwiba, noneho bagakodesha inzu yo kuraramo (Appartement), bakarara banywa batumiye abakobwa.

Nyuma yo kwiba bagendaga bagakora House Party, bakirirwa banywa, bakarara banywa kuko babaga bibye inzoga zihenze.

Uru rwego ruvuga ko usibye kuba baribaga za Alimentation, mu magaraje , banashikuzaga na za telefoni z’abantu.

Ngo bibaga na essence, bakuzuza imodoka hanyuma bababwira ngo bishyure bagahita birukansa imodoka.

Ibyaha bakurkiranyweho ni ubujurura bukoresheje kiboko, cyangwa ibikangisho, ubwinjiracyaha mu bwicanyi, kwihesha ikintu.

Kuri ubu bafungiye kuri RIB sitation Remera, Kimihurira na Kimironko.

Ibyo byaha bihanishwa ibihano bitandukanye icyo hejuru kigera ku myaka 20 y’igifungo.

UMUSEKE.RW