RIB ifunze ukekwaho guha ruswa umuyobozi wayo muri Nyanza

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umugabo witwa Ndizeye Vedaste ukekwaho guha ruswa y’ibihumbi 200 Frw, umuyobozi wa RIB mu karere ka Nyanza

Ku wa 05 Mata 2024 nibwo urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Ndizeye Vedaste usanzwe uyobora kompanyi icukura amabuye y’agaciro yitwa Competitive Mining Ltd.

UMUSEKE wamenye amakuru ko uriya mugabo bikekwa ko yatanze amafaranga ibihumbi maganabiri (200,000frws) ayaha umuyobozi wa RIB mu karere ka Nyanza witwa Harerimana Jean Marie Vianney.

Uyu mugabo ajya gutabwa muri yombi bikekwa ko ayo mafaranga yayohereje kuri telefone njyendanwa y’uyobora RIB mu karere ka Nyanza.

Yashakaga ko bamufasha ngo barekure abaherutse gutabwa muri yombi bakekwaho gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abakoranaga n’uwafashwe babwiye UMUSEKE ko Ndizeye yanashakaga gufashwa guhabwa amabuye y’agaciro yafatiriwe.

Kompanyi iyoborwa na Ndizeye isanzwe ikorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu karere ka Nyanza no mu karere ka Nyamagabe.

Twageragejeje kuvugisha umuvugizi wa RIB mu Rwanda ariko ntibyadushobokeye.

Theogene NSHIMIYIMANA

- Advertisement -

UMUSEKE.RW i Nyanza