Ruhango: Bemeje ko Ubudaheranwa bwiza ari ukubwizanya Ukuri

Abagize Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Karere ka Ruhango, bavuga ko Ubudaheranwa bwiza mu Banyarwanda ari ukubwizanya Ukuri.

Ibi babivuze mu nama y’Ihuriro ry’Ubumwe n’ubudaheranwa yahuje Inzego zitandukanye zo muri aka Karere.

Mu Kiganiro ku bumwe n’Ubudaheranwa n’ubuhamya yatanze, Umukozi ushinzwe gukurikirana amatsinda n’ubukangurambaga muri Association Modeste et Innocent (AMI) Uwizeye Jean de Dieu avuga ko ubudaheranwa bwiza ari ukubwizanya Ukuri.

Uwizeye avuga ko yamaze igihe kirekire yaracengejwemo Ingengabitekerezo ya Jenoside ko Abatutsi ari babi abyemera abifata nk’ukuri.

Avuga ko iyo ngengabitekerezo ya Jenoside yayikuranye ayigeza muri Congo aho yari yarahungiye.

Uwizeye yavuze ko ayo mateka mabi yamufashe igihe kirekire amugira imbata bigera ubwo yanga no kwiga.

Ati “Mu Rwanda dufite abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi dufite abayirokotse, abatarayikoze barimo n’urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside.”

Yavuze ko buri wese afite ibikomere y’ibyamubabaje agomba kwatura kugira ngo abashe gukira.

Ati “Numvaga urwango mfite ruzanyica nibaza icyo ngiye kuzira ndabohoka ubu ndi Umunyarwanda muzima uzira urwango n’Ingengabitekerezo.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko hari gahunda nyinshi bagenzuriraho ibijyanye n’ubumwe n’ubudaheranwa mu banyarwanda.

Ati “Uyu munsi mu Karere kacu turishimira ko nta kimenyetso na kimwe kibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda kuko nta rwikekwe rugihari.”

Habarurema avuga ko mu bibazo bakunze kwakira 98% muri byo bidashingiye ku bibazo by’amoko.

Avuga ko iyo abayobozi badafite ibibaboshye, kubibwira abaturage biborohera kuko ubwabo ntacyo baba bishinja.

Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ni icyaha ndengakamere, ingengabitekerezo yayo yigishijwe igihe kirekire kubikura mu bantu nabyo byafashe igihe kitari gitoya.”

Meya avuga ko intambwe imaze guterwa muri iyi myaka 30 ishize ishimishije, akavuga ko ibisigaye aribyo bikeya ugereranyije n’ibimaze gukorwa.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko imanza z’abangije imitungo y’abatutsi muri Jenoside zarangijwe zose 100%.

Gusa avuga ko kurangiza imanza byonyine bidahagije ko hari ibindi bigomba gukomezwa kuganirwaho kugira ngo abagifite ibikomere babashe kubikira.

Ubuyobozi buvuga ko buteganya kwimura imibiri igera ku 4000 bayivanye mu mva rusange bakayishyingura mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Mayunzwe ruherereye mu Murenge wa Mbuye.

Bamwe mu bagize Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Karere ka Ruhango
Meya wa Ruhango, Habarurema Valens
Uwizeye avuga ko ibyo yari yarigishijwe yabirenze, ubu akaba yarabohotse

MUHIZI ELISÉE 

UMUSEKE.RW mu Ruhango.