Rusizi: Uwahondaga amabuye yapfuye bitunguranye

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Bangineza Venestor w’imyaka 60 wo mu karere ka Rusizi yapfuye bitunguranye ubwo yahondaga amabuye ariko akaza gufatwa n’igicuri,agakubita umutwe kuri rimwe mu mabuye.

Uyu mugabo wo mu Mudugudu wa Nyabigoma, Akagari ka Murwa, Umurenge wa Bweyeye,  bikekwa ko yafashwe n’uburwayi bw’igicuri ubwo yari kumwe na mukuru we bari muri ako kazi ko guhonda amabuye mu mugezi wa Koko uherereye mu Mudugudu wa Banana, Akagari ka Rasano muri Bweyeye.

Abo bagabo bombi basanzwe bakora ako kazi bakagurisha ayo batunganyije akifashishwa mu bwubatsi.

Mushiki we Barakamfitiye Esther, yabwiye Imvaho Nshya ko musaza we yari amaranye imyaka myinshi indwara y’igicuri yamufataga akagira isereri akikubita hasi hashira akanya agahembuka.

Yavuze kandi ko musaza we nta buvuzi yabonye bitewe n’uko nta kigo cy’ubuvuzi na kimwe kibegereye, aho Ikigo Nderabuzima kibari hafi kiri mu bilometero bitari munsi ya 25.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye Ndamyimana Jean Daniel, yemeje amakuru y’uru rupfu, yihanganisha umuryango wa nyakwigendera.

Ati: “Ni byo, yari ari kumwe na mukuru we bahonda amabuye yo kubaka ku mugezi wa Koko, agira isereri akubita umutwe ku ibuye arapfa. Ariko abo mu muryango we batubwiye ko yarwaraga igicuri, atari ubwa mbere yari afashwe. Turihanganisha umuryango we ni impanuka nta kindi twabivugaho.”

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gihundwe Mukayiranga Edith, avuga ko kuba abantu bagorwa no kubona ubuvuzi bw’indwara y’igicuri ari ikibazo  gihangayikishije.

Yemeza ko kwivuza kw’abo baturage kukigoranye, ndetse bikaba binashoboka ko hari abagendana indwara bazizi cyangwa batazizi kubera ko batabona aho bazisuzumisha biboroheye.

- Advertisement -

Ati: “Ni ikibazo kiduhangayikishije twese kuko bigaragara rwose ko bariya baturage batabona ubuvuzi nk’uko babukeneye. Ku bufatanye n’akarere ka Rusizi na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) hakaba higwa uburyo hakubakwa Ikigo Nderabuzima  hariya i Rasano nubwo nta mwaka twavuga bizakorwa.”

Yemeza ko buri mezi atatu bohereza abaganga batatu bo kuvura abo baturage ku Ivuriro ry’Ibanze rya Rusano, agasaba abaturage  ko  bajya babagana  bakabafasha.

Avuga ko uburwayi bw’igicuri ari indwara yo mu mutwe iterwa n’ibibazo by’utunyangingo ndangasano cyangwa ikibazo cyo gukomereka k’ubwonko guterwa n’ihungabana cyangwa stroke.

Hari kandi indwara y’igicuri iterwa n’inzoka ya taenia yarenze umuntu ikagera mu bwonko.

UMUSEKE.RW