Rwatubyaye, Lague, Yannick, bagize umunsi mubi

Mu byaranze impera z’icyumweru gishize ku Banyarwanda bakina hanze y’u Rwanda, harimo ko Rwatubyaye Abdul yahawe ikarita y’umutuku mu mukino ikipe ye yatsinzemo ibitego 3-0, ikipe ya Byiringiro Lague na Yannick Mukunzi itangira shampiyona inyagirwa ibitego 4-0.

Amwe mu makipe y’abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze yitwaye neza mu mpera z’icyumweru, mu gihe andi yo byayagoye.

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Bizimana Djihad yakinnye umukino wose ubwo ikipe ye ya Kryvbas yatsindaga Veres-Rivne ibitego 2-0, mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Ukraine. Ni umukino wabaye ku wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2024.

Magingo aya, Kryvbas ni iya kabiri ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 46.

Ku wa Gatanu tariki 29 Werurwe 2024, Hakim Sahabo yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 85, mu mukino ikipe ye ya Standard de Liège yanyagiwemo na Gent ibitego 5-1. Kuri ubu, Standard de Liège ni iya 10 ku rutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Bubiligi n’amanota 34.

Royale Union SG y’Umunyezamu Maxime Wennsens yo irakina na Genk kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Mata 2024, saa Kumi n’ebyiri n’iminota 30 (18h30).

Royale Union SG iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bubiligi n’amanota 70.

Muri Suède, Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri (Superettan) ni bwo yatangiraga. Sandvikens IF y’Abanyarwanda Byiringiro Lague na Yannick Mukunzi yatangiye nabi cyane, itsindwa na Landskrona ibitego 4-0. Muri uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu, Byiringiro Lague yagiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 77, mu gihe Yannick Mukunzi we atigeze agaragara mu bakinnyi 18 bifashishijwe kuri uyu mukino.

Gefle IF ya Rafael York na yo ikina muri Superettan, irakina na Helsingborg kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Mata 2024, saa Saba z’amanywa.

- Advertisement -

Ku wa Gatandatu tariki 30 Werurwe, Myugariro Rwatubyaye Abdul yahawe ikarita y’umutuku ku munota wa 80, mu mukino ikipe ye ya Shkupi FC yatsinzemo Vardar ibitego 3-0.

Shkupi ni iya kabiri ku rutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Macédoine n’amanota 51.

RAAL La Louvière ya Samuel Gueulette yatsinze Lokeren-Temse ibitego 3-0, umukino Samuel yakinnye iminota yose. RAAL ni iya mbere ku rutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya gatatu mu Bubiligi (National Division 1) n’amanota 71.

Muri Norvège, Mutsinzi Ange Jimmy yari mu kibuga ku wa Gatandatu tariki 30 Werurwe, ubwo Ikipe ye ya FK Jerv yanganyaga na Flekkeroy ibitego 2-2 mu mukino wa gicuti.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nshuti Innocent yagiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 60, mu mukino One Knoxville akinira yatsinzemo Tormenta igitego 1-0 ku wa Gatandatu. One Knoxville ni iya mbere ku rutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya gatatu (USL League One) n’amanota icyenda, mu mikino itatu shampiyona imaze gukinwa.

Mu gihugu cya Kenya ho bakinaga imikino ya 1/8  cy’Igikombe cy’Igihugu (FKF Cup), maze FC Leopards ya Gitego Arthur itsinda Shabana igitego 1-0. Ni umukino Gitego Arthur yakinnye.

Umunyezamu wa mbere w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yakinnye umukino wose ku wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2024, ubwo ikipe ye ya TS Galaxy yatsindaga Amazulu igitego 2-0.

TS Galaxy ni iya Cyenda ku rutonde rwa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Afurika y’Epfo n’amanota 28.

Izindi shampiyona zikinamo abakinnyi b’Abanyarwanda zirimo iya Tanzania, Libya, Maroc n’izindi ntizirasubukura imikino.

Ikipe ya Rafael York irakina uyu munsi
Djihadi akomeje guhirwa muri shampiyona ya Ukraine
Rwatubyaye ntiyahiriwe
Nshuti Innocent n’ikipe ye bitwaye neza
Ntwari Fiacre yongeye kuba inyenyeri
Byiringiro Lague yagize ibihe bibi

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW