Umutingito ukaze wibasiye Taiwan , abantu bane nibo bamaze kumenyekana ko bitabye Imana, abandi 711 barakomereka, unasenya inyubako zitandukanye.
Uyu mutingito wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Mata 2024, wari ku gipimimo cya 7.5 (magnitude) nkuko Guverinoma ibitangaza.
Ikinyamakuru Alijazeera gitangaza ko watangiye mu masaha ya saa mbili z’igitondo (8 a.m) zo muri iki gihugu, wibasira umujyi wa Tapei uri mu Majyepfo y’Ubuyapani, no mu Burasirazuba bwa Philippines.
Taiwan’s National Fire Agency iri gukora ibikorwa by’ubutabazi itangaza ko iri kugerageza gutabara ubuzima bwa bamwe, ndetse kuri ubu abantu 77 nibo bivugwa ko barembye bikomeye mu bakomeretse.
Amakuru avuga ko inyubako eshanu zigorofa zo muri uyu wa mujyi wa Taiwan zaguye, mu gihe izindi nazo zo mu mujyi wa Keelung zirindwi zasenyutse .
Usibye inyubako, imihanda igera kuri 11 nayo yisatuye ku buryo idashobora gukoreshwa n’ibinyabiziga .
UMUSEKE.RW