Tshisekedi yashyizeho Minisitiri w’Intebe w’umugore

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yashyizeho Madamu Judith Suminwa Tuluka nka Minisitiri w’Intebe w’igihugu, aba umugore wa mbere ugiye kuri uwo mwanya.

Ku wa 20 Gashyantare 2024 nibwo Sama Lukonde wari Minisitiri w’Intebe wa Congo yeguye kuri uwo mwanya ngo ahe umwanya Perezida Tshisekedi wari uherutse gutorerwa manda ya kabiri ngo ashyireho Guverinoma nshya.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Mata 2024, nibwo ibiro bya Perezida Tshisekedi byatangaje ko Judith Suminwa agizwe Minisitiri w’Intebe mushya wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Judith Suminwa ubaye umugore wa mbere ugiye kuyobora Guverinoma ya Congo yahoze ari Minisitiri w’Igenamigambi muri Guverinoma ya Sama Lukonde.

Guverinoma agiye kuyobora ifite akazi gakomeye ko guhangana n’imitwe yitwaje intwaro yazengereje Kivu zombi mu Burasirazuba.

Yitezweho kuzamura ubukungu bw’igihugu no gukemura ikibazo cy’imibereho mibi yazonze abaturage, hakiyongeraho itakaza gaciro ry’ifaranga rya Congo ndetse na ruswa yamunze abategetsi ba Kinshasa.

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW