U Rwanda na Koreya y’Epfo bapfunditse guteza imbere ibikorwaremezo

Repubulika y’u Rwanda na Koreya y’Epfo bagiranye ibiganiro bigamije kurushaho gushimangira umubano ibihugu byombi bifitanye no kwagura imikoranire mu nzego zitandukanye harimo guteza imbere ibikorwaremezo.

Ku wa Gatanu tariki 12 Mata 2024, nibwo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente yakiriye Minisitiri w’Ubutaka, Ibikorwaremezo n’Ubwikorezi wa Koreya y’Epfo Sangwoo Park Lee.

Minisitiri Park Lee n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kwifatanya n’Abanyarwanda n’Isi mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Impande zombi ziyemeje kwagura ubufatanye mu iterambere ry’ibuhugu byombi cyane cyane mu myubakire n’ibikorwaremezo by’ubwikorezi.

Minisitiri Park Lee yagaragaje ko igihugu cye gifata u Rwanda nk’ikitegererezo mu mikoranire n’Ibihugu bya Afurika.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, DrJimmy Gasore, yavuze ko u Rwanda rwiteze kungukira ku bunararibonye bwa Koreya y’Epfo mu myubakire n’iterambere ry’ibikorwaremezo muri rusange.

U Rwanda na Koreya y’Epfo bisanzwe bifitanye imikoranire mu bikorwa by’iterambere mu nzego zirimo uburezi, ikoranabuhanga, ubuvuzi ndetse n’ubuhinzi bugezweho.

Mu mwaka wa 2020 nabwo Koreya y’Epfo yasinyanye n’u Rwanda amasezerano yemerera buri gihugu gukoresha ikirere cy’ikindi.

- Advertisement -
Minisitiri Dr Jimmy Gasore na mugenzi we Park Lee wa Koreya y’Epfo
Dr Edouard Ngirente na Minisitiri Park Lee wo muri Koreya y’Epfo

MURERWA DIANE/UMUSEKE.RW