Ubucuruzi bw’ingurube bwahagaritswe muri Rusizi

Ikigo cy’Igihugu gishizwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), cyahagaritse ingendo n’ubucuruzi bw’ingurube mu Karere ka Rusizi kagarayemo indwara ya muryamo mu ngurube.

Mu Rwanda ubworozi bw’ingurube buragenda burushaho gufata intera kubera kororoka vuba kandi zigatanga inyungu.

Inyama y’ingurube kandi ni imwe mu zikunzwe cyane mu tubari two mu Rwanda, by’umwihariko “Akabenzi,” gaturuka i Rusizi gakunzwe cyane mu mujyi wa Bukavu muri RD Congo no mu bindi bice bya Kivu y’Amajyepfo.

Itangazo RAB yashyize hanze ku wa Kane tariki ya 04 Mata 2024, rivuga ko mu bizamini byafashwe mu ngurube zororerwa mu Karere ka Rusizi byagaragaje ko hari indwara ya Muryamo.

Muryamo y’ingurube ni indwara iterwa na virusi ya African Swine Fever, ikaba ifata ingurube zorowe ndetse n’izo mu gasozi.

Ibimenyetso biyiranga ni umuriro mwinshi uri hejuru ya dogere celcius 40, kunanirwa kurya, kunanirwa kugenda, gutitira, gutukura ku bice by’umutwe, ku nda no ku maboko n’amaguru uhereye ku bice by’imyanya myibarukiro.

RAB yatangaje ko mu rwego rwo guhashya ubwo burwayi bwamaze kugaragara mu Karere ka Rusizi, aborozi b’ingurube, inzego z’ibanze n’Abanyarwanda muri rusange bamenyeshwa ko indwara ya muryamo y’ingurube ari indwara y’icyorezo kandi nta muti nta n’urukingo igira.

Itangazo rigira riti ” Aborozi, abaveterineri, n’izindi nzego bireba barasabwa gukaza isuku n’ubwirinzi mu bworozi bw’ingurube bashyiraho aho gukarabira ibirenge n’intoki mbere na nyuma yo kwinjira mu kiraro.”

Aborozi b’ingurube bihanangirijwe kuzizerereza ku gasozi, babuzwa kuzigaburira umwanda w’ibisigazwa by’ibiribwa byatetswe bivuye mu gikoni, banakangurirwa kuzigumisha mu biraro.

- Advertisement -

RAB yatangaje ko ingendo n’icuruzwa ry’ingurube mu masoko ryahagaritswe mu Karere ka Rusizi kugeza igihe izatangariza ko iyo ndwara itakihagaragara.

Aborozi b’ingurube kandi basabwe kwihutira kumenyesha umuvuzi w’amatungo ubegereye ku rwego rw’Umurenge mu gihe babonye bimwe mu bimenyetso byavuzwe biranga ingurube yarwaye indwara ya muryamo, mu ngurube boroye.

Ni mu gihe aborozi b’ingurube bashishikarijwe kuzishyira mu bwishingizi kuko Leta yabashyiriyemo Nkunganire.

RAB kandi yaburiye abaturarwanda kwirinda kubaga ingurube irwaye cyangwa yapfuye izize uburwayi ubwo ari bwo bwose.

Ikigo cy’Igihugu gishizwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kivuga ko uzafatwa akora ibinyuranyije n’ibikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze, azahanwa hakurikijwe amategeko.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW