Uganda: Abacuruzi baramukiye mu myigaragambyo

Abacuruzi bo muri Uganda by’umwihariko mu murwa mukuru Kampala baramukiye mu myigaragambyo yo gufunga amaduka n’imihanda bamagana uburyo bushya Leta ishaka kuzajya ibasoreshamo.

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro muri Uganda, Uganda Revenue Authority, giherutse gutangiza uburyo bushya bwo gusoresha umusoro ku nyongeragaciro, TVA.

Ni uburyo bwise EFRIS buzajya butuma buri mucuruzi wese azajya atanga umusoro ungana na 18% by’agaciro k’igicuruzwa cyaguzwe.

Gusa abacuruzi bo muri Uganda bamaganye ubwo buryo bavuga ko bugamije kubanyunyuza na duke bajyaga babona, bagasaba ko iyo TVA yazajya yishyurwa n’abaranguza aho kuyishyuza abadandaza.

Ibinyamakuru by’imbere mu gihugu byatangaje ko kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki 16 Mata, abacuruzi bo mu mujyi wa Kampala baramutse bafunze amaduka basanzwe bakoreramo ndetse bafunga n’imihanda basaba ko ubwo buryo bwo kwishyura imisoro batahatirwa ku bukoresha.

Ni imyigaragambyo yateguwe n’amahuriro y’abacuruzi i Kampala, ikaba izamara iminsi itanu, ikaba inashyigikiwe na Kiza Besigye na Bobi Wine basanzwe batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni.

Uganda Revenue Authority ivuga ko mu bacuruzi barenga ibihumbi 40 bakorera mu gace kahariwe ubucuruzi i Kampala, 600 gusa aribwo bemeye kujya bakoresha uburyo bwa EFRIS.

Amaduka yafunze imiryango

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW

- Advertisement -