Uganda: Ikirego cy’abashinjwa kuba intasi z’u Rwanda cyahagaritswe

Ubutabera bw’igihugu cya Uganda bwahagaritse gukurikirana abasirikare n’abapolisi bashinjwaga ibyaha byo kuba intasi z’u Rwanda.

Ni ibyatangajwe kuri uyu wa gatatu taliki 17 Mata 2024 n’ubushinjacyaha bw’Igisirikare cya UPDF bwemeje ko bwafashe icyemezo cyo kureka gukurikirana abasirikare batanu n’abapolisi babiri bwashinjwaga guha igihugu cy’u Rwanda amakuru y’ibanga.

Muri abo harimo Lt Alex Kasamula ukorera mu ishami ry’igisirikare rishinzwe imyitwarire, Lt Philip Neville Ankunda wo mu mutwe kabuhariwe wa SFC, Pte Nathan Ndwaine wo mw’ishami ry’ubwubatsi, Pte Moses Asimwe ukora mu bukanishi bw’indege, Akandwanaho na ASP Frank Sabiiti.

Aba bari baratawe muri yombi n’urwego rwa gisirikare rushinzwe ubutasi mu mwaka wa 2020 mu gihe umubano w’ibihugu byombi wari utifashe neza, biturutse ku mpamvu z’umutekano wa buri ruhande.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko hagati y’ukwezi kwa Gashyantare na Gicurasi muri 2020, bahererekanya amakuru y’umutekano n’abakozi ba leta y’u Rwanda bifashishije itsinda rya Whatsapp bise Nyaruju, bagamije guhungabanya umutekano wa Uganda ariko ibyo baregwaga barabihakanye.

Umushinjacyaha, Captain Ambroze Guma yamenyesheje perezida w’urukiko rwa gisirikare rwa Makindye, Brig Gen Freeman Mugabe, ko ubushinjacyaha bukuru bwafashe icyemezo cyo guhagarika kubakurikirana.

Ibyo bibaye mu gihe Uganda yakiriye itsinda ry’abasirikare b’u Rwanda riyobowe n’umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, General Major Vincent Nyakarundi.

Nyuma yo kubakira umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainarugaba yavuze ko impande zombi baganiriye ku bufatanye bw’i ngabo z’ibihugu byombi ndetse ko kandi baganiriye n’umutekano wo mu karere.

OLIVIER MUKWAYA / UMUSEKE.RW

- Advertisement -