Uko Ijambo ‘Rutwitsi’ rya Mugesera ryatije umurindi iyicwa ry’Abatutsi

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Kuwa 22 Ugushyingo 1992 ahitwa ku Kabaya,Dr Léon Mugesera, yavuze ijambo muri mitingi y’ishyaka MRND ritiza umurindi w'iyicwa ry'Abatutsi

Kuwa 22 Ugushyingo 1992 ahitwa ku Kabaya, Dr Léon Mugesera, yavuze ijambo muri mitingi y’ishyaka MRND ryari ku butegetsi mu Rwanda muri icyo gihe. 

Uyu mugabo waje guhamwa n’ibyaha bya Jenoside agakatirwa gufungwa burundu, yashishikarije Abarwanashyaka ba MRND ko Abatutsi bicwa, binyuje mu ijambo yavugiye ku Kabaya.

Dr Léon Mugesera yari visi perezida wa MRND muri Perefegitura ya Gisenyi.

Yari umuntu wubashywe kandi avuga rikijyana nk’umuntu wabarizwaga mu buyobozi bukuru bw’ishyaka ryari ku butegetsi.

Yakoresheje inama ebyiri z’ingenzi muri iyi Perefegitura.

Ku itariki ya 22 Ugushyingo 1992, Dr Léon Mugesera yakoresheje inama ku Kabaya, muri Komini Gaseke, igamije gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi.

Iyi nama yaje ikurikira i ya Colonel Théoneste Bagosora yabaye ku wa 21 Ugushyingo 1992, mu kigo cya gisirikare cya Butotori, muri Komini Nyamyumba.

Mugesera yashishikaije abarwanashyaka ba MRND urwango, ubwicanyi bwo kuvanaho burundu uwo yita umwanzi, ari we Mututsi.

Yabwiye abarwanashyaka ba MRND ko bugarijwe n’umwanzi, abaremamo ikintu cy’ubwoba, kugira ngo babashe gufata iya mbere bikiza umwanzi.

- Advertisement -

Ijambo rya Mugesera ryavuzwe igihe mu bice bitandukanye by’Igihugu cyane cyane mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi barimo bica Abatutsi.

Ijambo yavuze ntiryabaye iryo gushishikariza ubwicanyi gusa ahubwo ryanatumye abarwanashyaka ba MRND batinyuka kwica Abatutsi kuko bumvaga bashyigikiwe n’abayobozi bakuru b’ishyaka ryabo.

Umwe mu batangabuhamya wari muri iyo nama, mu gitabo cya MINUBUMWE, kivuga ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe abatutsi mu yahoze ari perefegitura ya Gisenyi, asobanura uko byagenze.

Ati  “Iyo nama yabereye ku kibuga cy’urusengero rwa Kiliziya Gatorika kuri Migongo. Muri iyo nama harimo abategetsi bakuru, nka Colonel Serubuga, n’abategetsi batandukanye baturutse mu makomini yose ya Perefegitura ya Gisenyi.

Iyo nama yari yitabiriwe cyane cyane n‘interahamwe, abagore n’abagabo bambaye ibitenge bya MRND. Interahamwe zo zari zambaye amashara, amakoma n’amababi y’inturusu.

 Icyo gihe Mugesera yazamutse hejuru (podium) aho bari bateganije, afata ijambo avuga ko yaje gutanga ubutumwa no kuganira n’abaturage ba Gisenyi, ni bwo yavugaga ko Abatutsi bagomba kunyuzwa inzira y’ubusamo ya Nyabarongo bagasubizwa iwabo muri Etiopiya.

Nyuma y’iyo nama hakurikiyeho kwibasira Abatutsi, kubakubita ndetse no kubica. Icyo gihe inama ikimara gusoza, bahise bafata Umututsi witwa Mélanie baramukubita bamusiga asambagurika.

Mu minsi yakurikiyeho hishwe Abatutsi bo muri Komini Giciye, Segiteri Shyira. Mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere 1993 mu gace twari dutuyemo hishwe umuryango wa Kanigiri, umugore n’abana umunani .”

Ku itariki ya 23 Mutarama 1993 Léon Mugesera yakoresheje indi nama ahitwa mu Birembo ho muri segiteri ya Mabuye, Komini Ramba. Iyo nama yaje gukurikirwa n’iyicwa ry’Abatutsi bo muri iyo Komini ku wa 25 Mutarama 1993.

Muri Mata 2012 nibwo uyu mugabo wari  muri Canada yavanyweyo, atangira gukurikiranywa n’ubutabera bw’u Rwanda.

Muri Mata 2016, Urukiko Rukuru rwakatiye Dr Léon Mugesera igihano cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside n’ibindi byibasiye inyokomuntu yari akurikiranyweho.

Dr Mugesera yahamwe n’ibyaha birimo gushishikariza Abahutu mu buryo butaziguye kwica Abatutsi, gutoteza nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu, no kubiba urwango rushingiye ku moko n’inkomoko.

Uyu mugabo utaranyuzwe n’imikirize y’urubanza yahise ajurira gusa muri Nzeri 2020 Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye  ko afungwa burundu.

UMUSEKE.RW