Ukraine yafunguye ambasade muri Congo na Côte d’Ivoire

Ukraine iri mu ruzinduko rwo gufungura ambasade zayo mu bihugu bitandukanye by’umugabane wa Afurika mu rwego rwo guhangana n’Uburusiya bukomeje kudindiza uyu mu gabane.

Ejo ku wa Kane, Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Maksym Soubkh yafunguye amabasade y’igihugu cye i Abidjan mu murwa mukuru w’ubucuruzi wa Côte d’Ivoire.

Ni nyuma y’umunsi umwe ifunguye indi i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo kwagura ibikorwa byayo ntavogerwa ku mugabane w’Afurika.

Mu ijambo yatambukije yagize ati“Twishimiye ko Côte d’Ivoire ishyigikiye ubusugire bwa Ukraine ndetse n’ubusugire bw’Akarere muri rusange, harimo no gutora imyanzuro y’ingenzi ya Loni ku gitero kinini cy’Uburusiya.”

Yakomeje agira ati”Mushobora kuvuga ko iyi ntambara iri kure yanyu cyane ariko ntitwirengagize ingaruka mbi cyane yagize ku biciro by’ibiribwa zakoze ku miryango amamiliyoni y’Abanyafurika.”

Kuva mu 1992 Ukraine na Cote d’Ivoire batangije umubano mu rwego rwa Dipolomasi nibwo ifunguye ku nshuro ya mbere ambasade muri iki gihugu.

MURERWA DIANE/UMUSEKE.RW