Umuhanda Ngororero- Muhanga ntukiri nyabagendwa

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Polisi y’Igihugu yatangaje ko kubera imvura yaguye, ubu umuhanda Ngororero- Muhanga wabaye ufunze by’agateganyo.

Polisi y’Igihugu ivuga ko imvura yaguye mu Murenge wa Gatumba, yateje amazi kurenga urugomero rwa Nyabarongo ya I kwimena mu muhanda, byatumye umuhanda ufungwa.

Mu butumwa Polisi y’Igihugu yanyujije ku rubuga rwa X yagize iti “ Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yaguye mu murenge wa Gatumba, igatera amazi kurenga urugomero rwa Nyabarongo ya 1 akimena mu muhanda, ubu umuhanda Ngororero- Muhanga wabaye ufunze by’agateganyo. Turabamenyesha umuhanda nuba nyabagendwa.”

Si ubwa mbere uyu muhanda wuzura ukarengerwa, kubera amazi aba yabaye menshi mu mugezi wa Nyabarongo agatuma imodoka zitabasha gutambuka.

Muri Werurwe 2020 nabwo imvura nyinshi yaguye muri uyu muhanda yatumye ingendo zihuza uturere twombi zihagarara by’akanya gato.

Umuhanda Muhanga-Ngororero uhuza Intara y’Amajyepfo n’iy’Uburengerazuba, ukaba ari na wo unyuramo imodoka zijya mu Karere ka Rubavu unyuze i Muhanga.

Ni umuhanda ukorerwamo ingendo ku buryo iyo amazi ya Nyabarongo yawufunze bihungabanya ubuhahiranire hagati n’impande zombi ndetse n’ubucuruzi bugahagarara.

UMUSEKE.RW