Umukuru wa Kiliziya Gatolika muri Congo yemeje ko FARDC ari baringa

MUKWAYA OLIVIER MUKWAYA OLIVIER
Cardinal Frodolin Ambongo umukuru wa Kiliziya Gatulika muri RDC

Cardinal Frodolin Ambongo umukuru wa Kiliziya Gatulika muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, yanenze igisirikare cya (FARDC), avuga ko gisa nk’igihari nyamara ntacyo kimariye abaturage.

Ni mu kiganiro Frodolin Ambongo yahaye abakirisitu Gatolika i Kinshasa ubwo barimo bizihiza umunsi wa Pasika kuri icyi cyumweru tariki ya 30/03/2024.

Muri iki kiganiro yatanze kuri Pasika yabwiye abakirisitu ko nubwo nta gisirikare igihugu cyabo gifite ariko ko umunsi utazwi Imana izabaha umuntu uzakiza igihugu.

Yagize ati: “Igihugu cyacu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo nta ngabo gifite, tumeze nk’inzovu ifite ibirenge by’ibumba. Igihugu cyaratereranwe, ntigishobora kugira inzozi usibye icyo gikeneye ako kanya, ariko igihe kizaza hazaboneka umuntu uzakura RDC mu kaga imazemo igihe kirekire.”

Yakomeje agira ati: “Uyu munsi tumaze kuba imbata mu gihugu cyacu ahanini njye mbona biba hano muri Kinshasa. Si Abanyekongo bahagarariye ubukungu bw’igihugu cyabo ahubwo ibyo birebwa n’abanyamahanga. Birababaje.”

Ku rundi ruhande Kinshasa iri mu bibazo by’umutekano mucye ni mu gihe hari intambara y’abanyapolitike aho abari ku butegetsi bashinjwa kwica no guhohotera abatavuga rumwe nabo, abari ku butegetsi nabo bagashinja abatari mu ishyaka rya UDPS kugurisha igihugu no ku kigambanira.

OLIVIER MUKWAYA / UMUSEKE.RW