Umunyemari Rujugiro yapfiriye mu buhungiro

Amakuru avuga ko umunyemari Ayabatwa Tribert Rujugiro yapfuye afite imyaka 82, uyu mugabo yavuzwe cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nk’umwe mu bakize cyane u Rwanda rwagize.

Inkuru y’urupfu rwa Rujugiro yavuzwe cyane mu masaha akuze y’ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu, tariki 17 Mata, 2024.

Umwe mu bahaye UMUSEKE amakuru yavuze ko inkuru y’urupfu rwa Rujugiro ari impamo.

Urukuta rwa The Chronicles kimwe mu binyamakuru bivuga amakuru agezweho hakoreshejwe umuyoboro wa X yahoze ari Twitter, rwavuze ko Rujugiro yapfuye afite imyaka 82.

Uyu mugabo wavukiye mu Rwanda ariko ku myaka 19 akajya mu Burundi ahunze, ndetse akaba afite ubwenegihugu bw’ibyo bihugu byombi, yigeze kubwira Ijwi rya America ko yahunze u Rwanda ruyobowe na RPF-Inkotanyi, kubera ko yabonaga “batangiye gutandukira amahame ya kera barri bariyemeje kugenderaho”.

Icyo gihe yavuze ko bamwe mu bategetsi bamutwaye imitungo ye irimo inyubako ya UTC mu mahugu.

Rujugiro wakoreye Ababiligi ari i Burundi, yatangiriye ibikorwa bye by’ubucuruzi mu gutwara abantu.

Nyuma yaje kuba umuherwe ndetse agira inganda harimo izitunganya itabi ndetse anakora ibikorwa byo gushora imari mu bwubatsi.

Leta y’u Rwanda yashinje Ayabatwa Tribert Rujugiro kuba umwe mu baherwe bafashaga ibikorwa by’umutwe wa RNC urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

- Advertisement -

Gusa we yavuze ko atakorana na Gen Kayumba Nyamwasa, ko igihe byasaba ko agaruka mu Rwanda habaye intambara, atazigera arugarukamo.

UMUSEKE.RW