Umusirikare wa DR Congo yiciye abantu muri Resitora

Umusirikare wo mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, mu mutwe w’Abarinda Umukuru w’Igihugu ( Republican Guard) yishe abantu batatu abarasiye muri resitora iri mu mujyi wa Goma.

Amakuru aturuka i Goma aravuga ko uwo Mu-GP yinjiye muri Resitora iherereye i Majengo muri komine Karisimbi, agatangira kumisha amasasu mu bantu adatoranya.

Uko kurasa byaje kuviramo urupfu abantu batatu bari abakiriya aho, imirambo yabo bishwe yajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Goma.

Iryo yicwa ry’abo bantu ryarakaje abaturage baramukira mu myigaragambyo ikomeye yatumye umuhanda uva aho Majengo ujya Kilijiwe ufungwa.

Mu Burasirazuba bwa DR Congo, si ubwa mbere umusirikare arashe abantu akabica dore ko mu mpeshyi ya 2023 hari uwarashe mu bantu bari baje gushyingura umuhungu we, yicamo 13 barimo n’abana be babiri.

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW