Umutoza wa Rayon Sports yasabye Aba-Rayons kumufasha Bugesera

Umufaransa utoza ikipe ya Rayon Sports, Julien Mette, yasabye abakunzi b’iyi kipe kuyihereza i Bugesera, abibutsa ko yifuza kuyihesha igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka.

Kuri uyu wa Kabiri, ni bwo hakinwa imikino yo kwishyura ya 1/2 y’Igikombe cy’Amahoro mu Bagabo. Ni imikino ibera kuri Kigali Pelé Stadium no kuri Stade ya Bugesera.

Mu Karere ka Bugesera, harabera umukino uhuza Bugesera FC na Rayon Sports. Umukino ubanza, iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Bugesera, yatsinze Gikundiro igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Ubwo yasozaga Rayon Sports imyitozo ya nyuma yabaye ku wa Mbere tariki ya 22 Mata, umutoza mukuru w’iyi kipe, Julien Mette, yavuze ko agomba gukora ibishoboka byose agahesha iyi kipe igikombe cy’Amahoro nyuma yo kubura icya shampiyona.

Ati “Kuva nagera aha, natoje imikino itanu hanze ya Kigali kandi narayitsinze yose. Ndifuza kujyana iyi kipe ku mukino wa nyuma kandi nkanegukana Igikombe kuko gukora ayo mateka mu ikipe y’abafana, ni ingenzi kuri njye.”

Yakomeje avuga ko we n’abakinnyi, bakeneye ubufasha bw’abakunzi ba Gikundiro.

Ati “Turabakeneye. Nibaze kuko dufite inshingano zo kubaha ibyishimo.”

Bamwe mu bakinnyi bari bafite imvune, bagarutse mu myitozo. Aba barimo myugariro, Mitima Isaac na Bugingo Hakim.

Iyi kipe yo mu Nzove, ni yo ibitse igikombe cy’Amahoro cy’umwaka ushize yaheshejwe na Haringingo Francis Christian utoza Bugesera baza guhura.

- Advertisement -

Undi mukino utegerejwe na benshi, ni uhuza Gasogi United na Police FC kuri Kigali Pelé Stadium. Umukino ubanza, warangiye Urubambyingwe rutsinze ikipe y’Abashinzwe Umutekano igitego 1-0.

Iyi mikino yose iraba ku isaha ya Saa Cyenda z’amanywa.

Abakunzi ba Rayon Sports basabwe kuza gushyigikira ikipe uyu munsi
Abatoza ba Rayon Sports bafite umukoro ukomeye uyu munsi
Abakinnyi bashimira abafana nyuma y’umukino
Ndekwe Félix muri morale
Bugingo Hakim yagarutse mu myitozo
Charles Baale mu myitozo
Mugisha François Master mu myitozo
Kanamugire Roger
Bose bakoze imyitozo bishimye
Ngendahimana Eric afite morale

 

UMUSEKE.RW