Umuyobozi wa “TAT” ishinjwa gucucura abaturage ibizeza inyungu yafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ku wa 6 Mata 2024, rwataye muri yombi uwitwa Nsengiyumva Emmanuel washinze sosiyete yitwa ‘TAT Power Solar Systems’ yacucuraga abantu ibizeza kubungukira agatubutse.

Sosiyete ya TAT yatangiye gukorera mu Rwanda mu Ugushyingo 2023, yakoreraga mu Turere twa Rusizi, Huye, Kayonza,Rubavu no mu Mujyi wa Kigali.

Icyemezo yahawe na RDB kigaragaza ko ikora ibijyanye no kugeza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku baturage.

RIB ivuga ko iyo sosiyete yitwazaga urwo ruhushya yahawe na RDB igasaba abantu kuyiguramo imigabane ibizeza ko izabungukira inyungu y’umurengera.

Kugira ngo ukorane na TAT byasabaga ko uba ufite ‘application’ muri telefone yawe, hanyuma ukabona ijambo winjiriramo n’ijambo banga uzajya ukoresha, ukabona inyungu bitewe n’ayo washoye.

Amafaranga macye umuntu yashoraga ni 10,000 Frw, hanyuma iyi sosiyete ikamwungukira 270 Frw ku munsi mu gihe uwashoye menshi ari 8,000,000 Frw we akungukirwa 512,000 Frw ku munsi.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry avuga ko Nsengiyumva yavuye mu byo gutanga amashanyarazi akomoka ku mirasire ajya mu bucuruzi bw’amafaranga kandi atabyemerewe.

Ati ” Ubusanzwe biba bigomba gutangirwa uburenganzira bwihariye butangwa n’Ikigo kibishinzwe. Ibi nabyo ni icyaha gihanwa n’amategeko.”

Avuga ko kugeza ubu hamaze kugaragara abagizweho ingaruka n’ubu bwambuzi bushukana barenga 200 bakaba bamaze gushora muri iki kigo amafaranga arenga na miliiyoni 90 Frw.

- Advertisement -

Dr Murangira avuga kandi ko nyuma y’uko uwitwa Uwimana Jean Marie Vianney wa STT na Nsengiyumva wa TAT bafatiwe, hakiri abantu bakomeje gushora amafaranga muri za sosiyete zikora ibitemewe.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukangurira abaturarwanda bose kwirinda gukururwa n’inyungu z’umurengera bizezwa bababeshya barangiza bagashora amafaranga yabo.

RIB yemeza ko n’abashuka abantu ngo babatware utwabo bitazabahira, kuo bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Ibyaha akurikiranyweho n’ibihano

Icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, giteganwa n’ingingo ya 224 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10.

Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, giteganwa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho gihanishwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu iva kuri miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

Naho icyaha cyo kubuza cyangwa kuyobya amakuru abitse mu rusobe rw’ihererekana ry’amakuru rwikoresha cyangwa rutikoresha, gihanwa n’ingingo ya 23 y’itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

Uwo gihamye ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu iva kuri 1,000,000 Frw ariko atarenze 3,000,000 Frw.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW