Abafana ba Arsenal batangiye neza irushanwa ryo Kwibuka

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Abakunzi b’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, bibumbiye mu itsinda ryitwa “Arsenal Forever Family”, batsinze Ruyenzi Sporting Club ibitego 3-2 mu irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Iri rushanwa Ngarukamwaka, ritegurwa n’abarimo Butare Léonard wahoze ari Umunyamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).

Ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu, ritangizwa n’umukino w’umupira w’amaguru wabereye ku kibuga cyo ku Ruyenzi.

Ikipe ya Arsenal Forever FC yatsinze Ruyenzi Sporting Club ibitego 3-2, mu mukino wabaye Saa Tanu z’amanywa.

Ibitego by’abakunzi ba Arsenal, byatsinzwe na Félix watsinze bibiri na Vicky watsinze icya Gatatu cyanatanze intsinzi.

Ibi birahita birasobanura ko Arsenal Forever FC yageze ku mukino wa nyuma kuko muri ruhago hitabiriye amakipe ane. Izahura n’iza gusezerera indi hagati ya Rugando Unity Club na Imibyizi FC zikina kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Gicurasi Saa Tatu z’amanywa, ku kibuga cyo mu Rugando.

Muri Volleyball, hitabiriye amakipe abiri gusa, ari yo Ruyenzi Volleyball Club na Muhanga Volleyball Club. Aya ni yo azahurira ku mukino wa nyuma ku wa Gatandatu tariki ya 25 Gicurasi Saa Yine z’amanywa.

Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya Kabiri nyuma y’uko umwaka ushize ryegukanywe na Ruyenzi Sporting Club.

Arsenal Forever FC yatsinze umukino wa mbere mu irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

UMUSEKE.RW

- Advertisement -