Abafite ubumuga barasaba guhabwa ubutabazi bwihariye mu bihe by’ibiza

Abafite ubumuga mu Rwanda bagaragaje ko bahura n’imbogamizi zo kwibasirwa n’ibihe by’ibiza bakaba basaba guhabwa ubufasha bwihariye kuko bibagiraho ingaruka zirimo no kubura ubuzima.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata 2024, mu biganiro nyunguranabitekerezo byahuje inzego zitandukanye zireberera inyungu z’abantu bafite ubumuga byateguwe n’Ihuriro ry’Abantu bafite Ubumuga mu Rwanda, NUDOR.

Ibi biganiro byari bigamije kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo abafite ubumuga butandukanye bitabweho ndetse n’icyo inzego zibifite mu bubasha zakora mu bihe by’ibiza Ibiza biteye.

Abateraniye muri iyi nama bagarutse ku mategeko ahari ku bijyanye n’ibihe by’amage icyo ateganya ku bafite ubumuga hareberwa hamwe icyakorwa ndetse ni mba ari ngombwa ko ayo mategeko yagirwa umwihariko ku bafite ubumuga mu guhangana n’ibihe by’ibiza.

Abafite ubumuga butandukanye bavuze ko mu bihe by’ibiza, bagerwaho n’ingaruka ziterwa n’ihindagurika ry’ibihe by’umwihariko bashegeshwa cyane nabyo hakaba n’abahaburira ubuzima.

Tuyishimire Honorine avuga ko abafite ubugufi bukabije bahura n’ibibazo byinshi cyane mu bihe by’imvura nyinshi kuko badashobora kugira umuvuduko mwinshi mu guhunga.

Ati”Twifuza ko Leta y’u Rwanda yashyiraho imirongo migari ngenderwaho igaragaza uko abafite ubumuga bakwiriye gufatwa ndetse n’uko batabarwa hagashyirwaho abantu babifite mu nshingano mu rwego rwo guhita batabara byihuse.”

Ngabonziza Jean Claude ufite ubumuga bwo kutabona yavuze ko ufite ubumuga mu bihe by’ibiza ahura n’ibibazo bitoroshye aho buri muntu aba asama amagara ye.

Yagize ati“Duhura n’ingorane z’uko ibiza bishobora kuba byaguhitana cyangwa n’ubumuga bugashobora kuba bwa kwiyongera mu gihe urwana no guhunga.”

- Advertisement -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Abantu bafite Ubumuga mu Rwanda, NUDOR, Nsengiyumva Jean Damascene yavuze ko iyi nama ishingiye ku kugaragaza icyo abafasha mu bihe by’ibiza bakora kugira ngo abafite ubumuga butandukanye bitabweho by’umwihariko.

Ati”Umuryango Nyarwanda urasabwa kumenya ko hari abantu bafite ubumuga batuye hafi yabo no kumenya ko igihe habaye ibihe by’amage bakwiriye kwitabwaho by’umwihariko, ndetse abadafite ubumenyi bw’uko babikora bazegerwa bakaganirizwa uko bita ku bafite ubumuga.”

Akomeze avuga ko kandi muri iyi nama yari igamije kurebera hamwe uko abafite ubumuga bamenya amakuru y’ibiza mbere y’igihe y’uko biba bagatabarwa mbere ndetse n’uko batabarwa iyo byabaye n’uruhare rw’abafite ubumuga mu guhangana n’ibiza.

Ushinzwe gutanga ubutabazi bwihuse muri MINEMA, Mugwiza Egide, avuga ko ingaruka z’ibiza zizahaza abafite ubumuga cyane ko mu gihe cy’ubutabazi batabasha kwihuta ngo bave aho ibiza byabereye bitewe n’impamvu zitandukanye z’imiterere yabo.

Iri huriro ryagaragaje ko amasezerano mpuzamahanga ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga ingingo ya 11 ibishimangira neza icyo Leta zashyize umukono kuri ayo masezerano zigomba gukora bigashyirwa mu ngiro n’abafatanyabikorwa ndetse n’ibigo bya Leta.

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW