Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gicumbi basabwe kudaha akato no kudaheza abafite ubumuga ubwari bwo bwose by’umwihariko abafite uburwayi bwo mu mutwe, ahubwo ko bakwiye kubafasha kubona ubuvuzi kuko begerejwe abaganga b’inzobere muri byo.
Byagarutsweho kuri uyu wa 03 Gicurasi 2024, mu bukangurambaga bwo kwita ku buzima bwo mu mutwe no kwirinda Virusi itera SIDA.
Ni ubukangurambaga bwateguwe n’urugaga rw’imiryamgo y’abantu bafite ubumuga mu kurwanya SIDA no guteza imbere ubuzima UPHLS ku bufatanye na RBC n’abandi bafatanyabikorwa.
Ubushakashatsi bwakozwe na RBC mu 2018 bwagaragaje ko 5% by’abarwayi bo mu mutwe aribo gusa babasha kugezwa kwa muganga.
Mugiraneza Cyprien ni umwe mu bigeze guhura n’uburwayi bwo mu mutwe yivuza neza anywa imiti neza, ubu yihangiye umurimo wo kudoda inkweto ibyatumye yiteza imbere.
Ati” Byatangiye mbona nkanumva ibyo abandi batabona batanumva, mu mutwe biricanga mara igihe meze nabi, banjyanye kwa muganga bampa ubuvuzi bugezweho ndakira.”
Gusa Mugiraneza avuga ko hakiri abantu baha akato abafite uburwayi bwo mu mutwe n’ababukize, bafata nk’abadashoboye kandi bafite imbaraga.
Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda w’Abafite Ubumuga bwo mu mutwe, Haragirimana Claver, nawe avuga ko abafite ubumuga bahohoterwa cyane cyane abagore, aho ngo bakurizamo n’uburwayi bandurizwa mu mibonano mpuzabitsina nka SIDA.
Avuga ko ku bagore ijanisha rigaragaza ko 17% bandujwe agakoko gatera SIDA mu gihe bari barwaye, hari n’abakira babimenya bagahungabana bikaba byabaviramo uburwayi bwo mu mutwe budakira.
- Advertisement -
Ati ” Mu byo tubigisha ni ukwivuza, gutinyuka bakavuga ihohoterwa ribakorerwa, ikindi tugasaba imiryango bakomokamo n’abayobozi kubitaho byihariye kuko haracyarimo icyuho.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa UHPLS, Karangwa François Xavier, avuga ko ubu bukangurambaga bwateguwe bagendeye ku Turere dufite imibare iri hejuru y’abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Avuga ko bagamije kubamenyesha ko ubuvuzi bwabegerejwe, bityo bakwiye kubwitabira bagakira bagakora imirimo ibateza imbere n’igihugu muri rusange.
Ati “Tugamije kubamenyesha ko Minisiteri y’ubuzima yabegereje serivisi z’ubuvuzi bakavurwa bagakira ubundi bagakora bagasora nk’abandi bose bakiteza imbere.”
Umukozi wa RBC mu ishami ryo kwita ku buzima bwo mu mutwe, Mediatrice Mukeshimana, yasabye abaturage kwitabira kwivuza uburwayi bwo mu mutwe n’ubundi bumuga buri wese akabigira ibye.
Yagize ati” Twirinde kubaheza no kubaha akato kuko abafite ubumuga n’uburwayi bwo mu mutwe ni abantu nk’abandi.”
Kugeza ubu Uturere twa Rubavu, Nyaruguru, Gisagara, Nyagatare na Gicumbi nitwo tuza imbere mu kugira abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu Rwanda.
Imibare igaragaza ko mu Karere ka Gicumbi, abagera ku 14,397 bafite uburwayi bwo mu mutwe barimo abagore 7,980 n’abagabo 6,417.
Ni mu gihe mu gihugu habarurwa abafite uburwayi bwo mu bagera ku 23,739, aho byagaragajwe ko 1/2 cy’indwara zo mu mutwe zitangirira ku rubyiruko kuva ku myaka 12, naho 3/4 ari uguhera hejuru y’imyaka 20.
JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Gicumbi