Abantu 6 batawe muri yombi bitewe n’umuntu wapfuye bari gusengana

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Akarere ka Nyanza mu ibara ry'umutuku

Nyanza: Abantu batandatu batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umwe muri bo, warimo asengana na bo.

Byabereye mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Kigoma, mu kagari ka Butara, mu mudugudu wa Kirundo.

UMUSEKE wamenye amakuru ko mu rugo rwa  Mukanyandwi Claudine w’imyaka 34 hari umukecuru wahapfiriye witwa  IKIZANYE Rose w’imyaka 68 mu gihe barimo basenga, mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uwapfuye umuryango we uvuga ko nta ndwara izwi yari afite, ndetse n’abo basenganaga bavuga ko nta ndwara yigeze ababwira ko arwaye ngo bamusengere.

Umwe mu baturage batuye muri kariya gace yabwiye UMUSEKE ko abasenganga bari mu cyumba cy’amasengesho kuko bari basanzwe basengera mu itorero ry’ADEPR.

Amakuru avuga ko  RIB yataye muri yombi abantu 6 bari kumwe na nyakwigendera, igihe yapfaga bari muri urwo rugo basengana, hari na bamwe bacitse bariruka.

Abatawe muri yombi ni nyirurugo Mukanyandwi Claudine w’imyaka 34, Nyirankurunziza Christine w’imyaka 68, Niringiyimana Bosco w’imyaka 37, Mukarukundo Pelagie w’imyaka 23, Ndagijimana Kefa w’imyaka 26 na Zigirumugabe Roti w’imyaka 36.

UMUSEKE wamenya amakuru ko nyakwigendera asize umugabo n’abana batatu. Naho abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.

Twageragejeje kuvugisha ubuyobozi ariko ntibyadushobokeye.

- Advertisement -

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza