ADEPR Gihogwe yanenze ubugwari bw’abakoze Jenoside

MURERWA DIANE MURERWA DIANE

ADEPR Gihogwe yanenze ubugwari bw’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko amadini n’amatorero yijanditse mu bwicanyi no gutoteza Abatutsi bahigwaga bukware mbere no muri Jenoside.

Aya madini n’amatorero yasabwe gutanga umusanzu wayo mu bikorwa by’isanamitima bigamije komora ibikomere ndetse bakimakaza ubutumwa buhumuriza abibuka ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Babisabwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Gicurasi 2024, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abari abakristu ba ADEPR Gihogwe bishwe muri Jenoside.

Ni igikorwa cyatangijwe n’isengesho, kunamira no gushyira indabo ku Rwibutso ruriho amazina y’abishwe muri ADEPR Gihogwe hanacanwa urumuri rw’icyizere.

Abitabiriye iki gikorwa basobanuriwe amateka yaranze u Rwanda, uko ivangura ryimitswe kugera ubutegetsi bubi bushyize mu bikorwa umugambi wo gutsemba Abatutsi mu 1994.

Umwe mu bakrisitu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ko nyuma ya Jenoside yumvaga atazongera gusenga bitewe n’urupfu rw’agashinyaguro ndetse no gutotezwa bakorewe.

Ahamya ko Abatutsi bahungiye ku musozi wa Jali bakorewe itotezwa ndengakamere, mu rwego rwo guhangana n’ubudaheranwa abayobozi b’amatorero n’amadini bakwiye gufata iya mbere mu kwimika urukundo mu ntama bayoboye ndetse no guca burundu amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside yari yarimitswe mbere.

Mugwaneza Vincent, umwe mu bakrisitu b’Itorero rya ADEPR Gihogwe yavuze ko ivugabutumwa ryaje kwinjiramo politiki y’amacakubiri bananirwa kurwanya iyo nzira mbi bashyira ubumana ku ruhande batangira kwica abo bari bayoboye.

Ati“Amadini n’amatorero aracyakeneye gutanga umusanzu wayo mu rugendo rwo komora ibikomere n’ihungabana ku mitima y’wbarokotse.”

- Advertisement -

Senateri Mureshyankwano Marie Rose yasobanuye uko ubuyobozi bwagiye bujyaho bwimakaje amacakubiri cyane mu madini barema inzangano zikomeye ndetse biza kugeza u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mureshyankwano yerekanye uko ingengabitekerezo yashyizwe mu bikorwa igahekura u Rwanda, ashimangira ko amadini n’amatorero mu Rwanda afite umukoro wo kugarura uburyohe mu bataye ibyiringiro bitewe n’amateka asharira.

Ati” Inshingano z’amadini n’amatorero mu gusana imitima zikwiye kujyana no kwigisha urukundo no guhumuriza kuko uwanga mwene se Bibiliya imwita umubeshyi n’umwicanyi.”

Umuyobozi wa ADEPR Ururembo rwa Kigali, Rurangwa Valantin yatangaje ko muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Paruwasi zabo zose zateguye umunsi wo kwibuka abari Abakristu babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yasobanuye ko muri Jenoside hagaragaye ubugwari ku ruhande rw’amadini n’amatorero ndetse n’izindi nzego za leta zari zishinzwe kurengera abaturage, ko batakaje umutima wa kimuntu.

Ati”Ayo mateka y’ubugwari yaranze abanyamadini turayaheraho twubaka dukangurira abantu mu nyigisho twigisha ndetse no mu bikorwa dukora, twibanda ku nyigisho z’isanamitima ndetse no kwegera abarokotse batishoboye mu rwego rwo kudaheranwa n’amateka ashaririye banyuzemo.”

Yongeraho ati” Turabomora ibikomere tubahumuriza by’umwihariko tugarura imitima y’Abanyarwanda tubereka urukundo rw’Imana rwazuye u Rwanda.”

Pasiteri Rurangwa yavuze ko Itorero rya ADEPR muri Kigali, mu rwego rw’isanamitima ko bubakiye abatishoboye barokotse Jenoside inzu zisaga 19 mu Murenge wa Gikomero.

Hacanwe urumuri rw’icyizere

ADEPR Gihogwe yanenze ubugwari bw’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko amadini n’amatorero yijanditse mu bwicanyi

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW