Abanyamuryango ba Kiyovu Sports batumiwe mu Nteko Rusange Idasanzwe

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Biciye mu butumire bwatanzwe n’Ubuyobozi bw’Umuryango wa Kiyovu Sports, Abanyamuryango b’iyi kipe yo ku Mumena batumiwe mu Nama y’Inteko Rusange Idasanzwe.

Iyi Nteko Rusange Idasanzwe, izaba ku Cyumweru tariki ya 26 Gicurasi Saa Munani z’amanywa, kuri Hotel Chez Lando.

Ingingo izigirwa muri iyi Nteko Rusange, ni imwe gusa. Nk’uko bigaragara muri ubu butumire, hazigwa ku ngingo igira iti “Kuvugurura Amategeko Shingiro n’Amabwiriza Ngengamikorere no kuzuza imyanya.”

Muri ubu butumire kandi, Umuyobozi wa Kiyovu Sports Association, yamenyesheje Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa) n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

Mu mwaka w’imikino ushize 2023-2024, abakunzi b’Urucaca ntibitabiriye ibikorwa by’iyi kipe ku bwinshi, ariko bikajyana n’ibihe bibi ikipe yabayemo.

Abanyamuryango ba Kiyovu Sports batumiwe mu Nteko Rusange Idasanzwe

UMUSEKE.RW