Abasekirite barasabwa gukorana neza na Polisi n’izindi nzego z’umutekano

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Abaserite 56 basoje amasomo yo kujya muri uwo mwuga bishimiye intera bagezeho

Ikigo gitanga serivise zo gucunga umutekano ku bikorera mu buryo bwigenga “Privé”, Excellent Investment Company Ltd cyashyize ku isoko abasekirite 56 bahuguriwe imirimo yo gucunga umutekano kinyamwuga.

Aya mahugurwa yari amaze amezi atatu atangirwa mu mashuri y’icyo kigo aherereye mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo.

SP Bernard Gatete ushinzwe amahugurwa muri Polisi y’Igihugu (Director of Training and Professional Standards in Infrastructure, Security and Private Security Providers Department), yavuze ko ashimira Investment Company Ltd yahuguye bariya bantu bakava ku rwego rw’abantu bariho bakagera ku rwego rwo kunguka ubumenyi bagaragaje mu gucunga umutekano.

Ati “Kwigisha abantu bari mu buzima busanzwe bakagera kuri uru rwego ni ikintu gikomeye, ni akazi katoroshye.”

SP Gatete avuga ko mu gihugu Ibigo bitanga serivise zo gucunga umutekano mu buryo bwigenga zigera kuri 16, kandi zose zihabwa ibyangombwa na Polisi y’igihugu, ni na yo ikurikiranira hafi amahugurwa ibyo bigo biha abasekirite, ikareba ko afite ireme, hakarebwa ko atangwa mu buryo bukurikije amategeko.

Polisi y’igihugu ikurikirana n’imikorere ya biriya bigo ikareba uko byitwara mu kazi nk’abafatanyabikorwa bayo.

Yasabye abahuguwe gukoresha amasomo bahawe mu gukumira ibyaha, bakaba abafatanyabikorwa ba Polisi y’Igihugu n’izindi nzego z’umutekano, bagatanga amakuru ku kintu babona cyahungabanya umutekano w’Abanyarwanda.

SP Gatete yagize ati “Abasekirite barasabwa kutarya ruswa, kutavugira kuri telefoni mu gihe bari mu kazi, kudakererwa. Ikindi ni ugukorana neza n’izindi nzego z’umutekano, no gutanga amakuru ku kintu cyose cyahungabanya umutekano w’Abanyarwanda.”

SP Bernard Gatete ushinzwe amahugurwa muri Polisi y’Igihugu ni we wahaye Certificat uwabaye indashyikirwa

Yabasabye ko barangwa n’ikinyabupfura “discipline” kugira ngo bagere kuri izo nama yababwiye.

- Advertisement -

IRAKOZE SANGWA Jentille umwe mu banyeshuri b’igitsina gore basoje ariya mahugurwa, ni umwe mu babaye indashyikirwa.

Avuga ko bigishijwe uburere mboneragihugu no gukunda igihugu, banahabwa amasomo yo kwirinda no gucunga umutekano.

Yagize ati “Hakunze kwibandamo gukunda igihugu, ukagikorera ndetse no kugipfira aho byaba ngombwa. Batwigishije uko twacunga umutekano neza, kwakira abakiliya baje batugana, no kubungabunga ibidukikije, ikindi ni ukwirinda umwanzi waturuka ahandi aduteye.”

Yavuze ko yishimye cyane akurikije ibirori yabonye, no kuba na we yageze ku rwego yabonaga ko abandi bagezeho.

GATSINZI Ntage Geoffrey, Umuyobozi Mukuru wa Excellent Investment Company Ltd, yavuze ko iki kigo gitanga umutekano w’abigenga, kandi gishimwa n’urwego rwa Polisi y’igihugu rufite mu nshingano ibigo bitanga serivise z’umutekano mu buryo bwigenga.

Yavuze ko icyiciro cyarangije amahugurwa ari icya gatatu uhereye kuva igihe itegeko rijyenga soroyete zitanga umutekano mu buryo bwigenga rimaze rigiyeho kuva mu mwaka wa 2020. Abarangije ni abantu 56, barimo abakobwa 34, n’abahungu 22.

Ati “Amasomo baba bahawe aha ngaha ni amasomo y’ingirakamaro afasha abano banyeshuri kugira ngo bajye gutanga umutekano wa ntamakemwa.”

Excellent Investment Company Ltd yegera abakiliya bayo, ikabumva kugira ngo ibahe serivise inoze, kandi igahora yongerera ubumenyi abakozi bayo kugira ngo batange serivise inoze.

Iyi yosiyete ifite ishuri rihugura abashinzwe umutekano ryakira abagera kuri 500, inafite amasezerano yo guhugura abanyeshuri bashinzwe kurinda umutekano ba sosiyete zindi zitanga serivise zo gucunga umutekano mu buryo bwigenga zifitanye amasezerano na yo.

Abasekirite basoje amahugurwa biganjemo abakobwa
GATSINZI Ntage Geoffrey, Umuyobozi Mukuru wa Excellent Investment Company Ltd
Ifoto ya rusange

UMUSEKE.RW