Abatwara Moto basabwe kwambara ‘Casquet’ zujuje Ubuziranenge

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Abamotari bagiye guhabwa casquet nshya

Minisiteri y’ibikorwa remezo yasabye abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto , kwambara kasike ( Casquet) zujuje ubuziranenge.

Iyi Minisiteri yagize iti “Abatwara abantu kuri moto n’abazigendaho muri rusange barakangurirwa gukoresha ingofero (kasike) zujuje ubuziranenge mu rwego rwo kurinda umutwe gukomereka mu gihe cy’impanuka.”

Ni muri gahunda yiswe “Tuwurinde” irimo gukorwa na MININFRA, ifatanyije n’izindi nzego zirebwa n’umutekano wo mu muhanda, zirimo Urwego Ngenzuramikorere (RURA), Polisi y’u Rwanda (RNP), n’lkigo cy’lgihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB).

Ni mumavugurura mashya iyi Minisiteri ifatanyijemo n’abandi bafatanyabikorwa aho bagiye guha abamotari kasike nshya.

Minisitiri w’lbikorwa Remezo, Dr. Jimmy Gasore, niwe watangije gahunda yiswe ‘Tuwurinde” igamije  kurinda bihagije  umutwe w’abagendera kuri moto, nka kimwe mu bice bikomeye bigize umuntu.

Dr. Jimmy Gasore yagize ati: “Kwambara kasike ikwiye kandi mu buryo bukwiriye byongera amahirwe yo kurinda umutwe mu gihe habaye impanuka. Turasaba abakoresha moto bose kuzirikana ko impanuka idateguza, bityo gusigasira ubuzima akaba ari inshingano ya buri wese.”

Kasike isobanurwa ko  ikwiye kwamabarwa , ni iyo umugenzi yambara ikamukwira neza, ifite ikirahuri kimurinda umuyaga kitangiritse, kandi ifite n’udushumi two kuyifunga na two dukora neza.

lyi kasike kandi iba yaremejwe n’lkigo cy’lgihugu gishinzwe Ubuziranenge nka kasike ikwiye, kuko iba ikoze mu bikoresho bituma itangirika ahubwo ikarinda umutwe mu gihe cy’impanuka.

Icyakora hari  ubwo abamotari bagiye binubira gushyrirwaho gahunda bivugwa ko ibateza imbere cyangwa igamije ineza kuri bo ariko ugasanga ari “ibagusha mu gihombo.”

- Advertisement -

Aba bashingira ku nkubiri yigeze kuza mu 2012 aho  basabwe gukoresha akanozasuku mu ngofero (casquet) zambikwa abagenzi  nyamara nabyo ntibyatinda.

Byakurikiwe no gusabwa gukoresha mubazi ariko nabwo kubera ko iyo gahunda bavugaga ko ibagusha mu bihombo nabwo ntiyashyirwa mu bikorwa.

UMUSEKE.RW