Pre-season Agaciro Tournament yagarutse

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Irushanwa Ngarukamwaka rifasha abakinnyi bakina ruhago rizwi nka “Pre-season Agaciro Tournament”, rigiye kongera kuba ku nshuro ya Gatatu.

Iri rushanwa risanzwe rikinwa nyuma y’isozwa rya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, mu rwego rwo gufasha abakinnyi kuguma ku rwego rwiza.

Ni irushanwa kandi rinafasha abakinnyi badafite amakipe, kwigaragaza no gushaka akazi mu makipe atandukanye.

Abaritegura, batangaje ko rizatangira ku wa Gatandatu tariki ya 25 Gicurasi. Buri kipe izaryitabira ntiyemerewe kurenza abakinnyi 30. Gusoza kwiyandikisha birarangira uyu munsi.

Ikipe yifuza kuzitabira “Pre-season Agaciro Tournament”, igomba kuzatanga ibihumbi 300 Frw byo kwiyandikisha ariko anavamo ibijyanye no gutegura neza irushanwa.

Mu mwaka ushize, ikipe ya Agatoto FC ni yo yegukanye igikombe itsinze Revelation FC ku mukino wa nyuma.

Brésil & Friends yiganjemo abakinnyi bakomoka i Rubavu
Revelation FC yatsindiwe ku mukino wa nyuma umwaka ushize
Ubwo Gatoto FC yashyikirizwaga igikombe
Gatoto FC ni yo ibitse igikombe cy’umwaka ushize

UMUSEKE.RW